Eric Omondi yikomye abategura ibitaramo muri Kenya bagasuzugura abahanzi baho

Umunyarwenya Eric Omondi wo mu gihugu cya kenya agendeye ku rugero rwa Jose Chameleon mu gukomeza guhwitura abategura ibitaramo mu gihugu cya Kenya.

Uyu mugabo ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya mu rwenya yibasiye abategura ibitaramo muri icyo gihugu uburyo bakomeje mu gufata nabi abahanzi bo muri Kenya basuzuguza abanyamahanga baha akazi.

Omondi agendeye ku rugero rw’umuhanzi Jose Chameleon wo mu gihugu cya Uganda wigize kwanga kujya ku rubyiniro rumwe na Wizkid bagombaga kuririmbana mu gitaramo kubera uburyo mu kwamamaza icyo gitaramo bafashe ifoto ya Wizkid bayigira nini cyane maze we ifoto ye bayigira nto cyane ahita abifata nk’agasuzuguro.

Yagize ati ”Muri 2017, Jose Chameleone yanze kuririmba mu gitaramo cyari cyamamajwe cyane mu mujyi wa Kampala kubera ko icyapa cyamamazaga iki gitaramo cyakoresheje ifoto ye ntoya ikajya inyuma y’iya Wizkid. Ubwo bwari ubutumwa bwateshaga agaciro uyu muhanzi ikaba ariyo mpamvu yatumye atakitabira."

Ibi yabivuze nyuma yuko mu gihugu cya Kenya hagombaga kubera igitaramo kizitabirwa n’umuhanzi wo muri Nijeriya Omah Lay maze abateguye icyo gitaramo bagafata ifoto y’uwo muhanzi bakayigira nini cyane maze bagafata ifoto y’itsinda rya Sauti Sol rifatwa nka rimwe mu matsinda akomeye muri Afurika bakayigira nto ibintu byafashwe nko gutesha agaciro abahanzi bo muri kenya.

Yagize ati "Ni gute umuhanzi Nka Omah Lay ufite indirimbo 3 gusa yarusha agaciro itsinnda nka Sauti sol rifite imizingo Itatu iriho indirimbo zirenga 26 zakunzwe kw’isi hose Arusha kandi agaciro Itsinda rifite ibihembo bya MTV Awards, The Mama Awards, Channel O Award n’ibindi."

Omondi yongeyeho ko abona ari ibintu bidashobotse kuko Sauti Sol iramutse igiye kuririmba muri Nijeriya bikaba ngombwa ko iririmbana na Wizkid cyangwa Davido n’ubundi byagenda kwankundi abo bahanzi kuko bitwa ko bakomeye baza kuririmba nyuma ya Sauti Sol kugira bakomeze batere imbere."

Omondi yasoje avuga ko ikibazo ari uko ishusho y’umuhanzi wo muri Kenya itazahabwa agaciro mu mahanga akaba asaba abategura ibitaramo ndetse bakanabyamamaza muri Kenya kwitondera ibyo bamamaza n’uburyo babyamamazamo kuko bishobora kuzatuma abanyakenya ndetse n’abanyafurika muri rusange babifata nabi.

Eric Omondi niwe watangije urugamba yise urwo kuzahura umuziki wa Kenya, yita ko abanyamahanga bahabwa agaciro kuruta abahanzi ba Kenya.

Eric Omondi kandi muri iyo nkubiri niyo ari guteguramo imyigaragambyo izabera ku nteko ishinga amategeko ya Kenya.

Eric Omondi nubwo ari kuvugira abahanzi bo muri Kenya bamwe muri bo ntibishimiye ibyo ari kuvuga cyane cyane abo mu itsinda rya Sauti Sol, Bahati n’abandi batazi agaciro ko gusuzugurirwa iwabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO