Erling Braut Haaland shampiyona y’u Bwongereza yayihinduye akarima ke ndetse kugeza ubu yamaze gushyiraho agahigo kadasanzwe

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Norway ariko ukinira ikipe ya Manchester City mu gihugu cy’u Bwongereza ariwe Erling Braut Haaland yamaze gushyiraho agahigo gakomeye nyuma yo kuzuza igitego cya 20 mu mikino 14 gusa.

Rutahizamu Erling Braut Haaland yaje mu ikipe ya Manchester City aturutse mu ikipe ya Borrussia Dortumund aho yatanzweho agera kuri Miliyoni 57 z’Ama Pound icyakora kuva uyu mukinnyi yahagera amaze gutsinda ibitego akavagari ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko ashobora kuzatsinda hafi ibitego 50.

Erling Braut Haaland yongeye kwigaragaza cyane atsinda ibitego bigera kuri bibiri ubwo ikipe ya Manchester City yakinaga n’ikipe ya Leeds United bikarangira iyitsinze ibitego 3-1.

Kugeza uyu munsi ikipe ya Manchester City iracyari inyuma ya Arsenal aho kuri ubu ifite amanota 35 n’aho Arsenal ya Mikel Arteta ikaba ifite amanota agera kuri 40 ndetse ikaba ikomeje kuyobotra shampiyona y’u Bwongereza Premier League.

Erling Braut Haaland mu ijoro ryakeye yatsindaga igitego cye cya 20 mu mikino 14 gusa ndetse ahita aba umukinnyi wa Mabere ukoze aya mateka kuva shampiyona y’u Bwongereza yatangira.



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO