Erling Braut Haaland watangiye kugira shampiyona y’Ubwongereza akarima ke aho ibigwi bye bihatse iki?

Erling Braut Haaland yashyitse mu Bwongereza mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2022-2023 aguzwe n’ikipe ya Manchester City nyuma yo kugaragaza ko ari umukinnyi udasanzwe mu kunyeganyeza inshundura.

Amazina ye ni Erling Braut Halland yavutse taliki 21/07/2000 akaba ari umukinnyi ukina nka rutahizamu mu kipe manchetser city yo mubwongereza aha yahageze muri iyi mpeshyi ishize aguzwe akayabo kamafaranga agera muri million 64 zama Euro akaba yarakubutse mukipe ya Borussia Dormund yo mubudage .

Ntamugayo ariko uyu musore muminsi mike amaze muriyi kipe amaze kugaragaza ko ari umukinnyi wagaciro gakomeye aho mumikino itandatu yonyine uyu munya Norway w’imyaka 22 n’iminsi 59 amaze gutsinda ibitego 11 muri Primier League.

Uyu mukinnyi kandi amaze no gtsinda ibitego 3 mu irushanwa rya UEFA Champions League mu gihe gito amaze akandagije ikirenge cye mu Mujyi wa Manchester abenshi bati umupira w’abongereza ushobora kuba ugiye kubona umwami waruhago mushya.

Imibare igaragaza ko Erling Braut Haland aramutse akomeje gutsinda ibitego kumuvuduko nk’uwo afite ashobora guca agahigo ko gutsinda ibitego bigera kuri 54 muri uyu mwaka w’imikino.

Ntabwo kandi uyu musore ukiri muto byaba ari inzozi dore ko amaze gutsinda ibitego 169 mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Kugeza ubu dore ibitego haaland amaze gutsindira amakipe yanyuzemo mu bihje bitandukanye

Molde :20
RB Salzburg:29
Borussia Dortmund:86
Norway national team:20
Manchester City: 14(current)

Dore uduhigo Erling Halaand amaze guca mu mupira w’amaguru (carrier records).

Niwe mukinnyi wabashije gutsinda ibitego byinshi muri UEFA Champions League akiri muto (ibitego 20 ku myaka 20 n’iminsi 231)

Niwe mukinnyi wambere wihuse gutsinda ibitego 25 muri UEFA Champions League (yabitsinze mumikino 20 gusa)

Niwe mukinnyi wambere watsinze ibitego nibura 2 muri buri mukino wa Champions League (abikora mu mikino ine yikurikiranya).

Niwe mukinnyi wa Mbere watsinze ibitego 5 mu mikino ibiri yambere yakinnye muri shampiyona y’Ubudage (Bundesliga)
Niwe mukunnyi wa mbere wabashije gutsinda ibitego byinshi (9) mu mikino 5 muri shampiyona y’Ubwongereza.

Dore ibihembo Erling Braut Haaland amaze kwegukana:

Mu mwaka wa 2019 yagukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 (Golden boot).

Yegukanye igihembo gihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Bundesliga DFB-Pokal mu mwaka wa 2020-2021

Yatwaye kandi igihembo cy’umukinnyi w’umugabo wo muri Norway witwaye neza(Best Norwagian Male Footballer Of The Year)

Mu mwaka wa 2021 yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Bundesliga (player of the season)
Uyu musore kandi yamaze kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Kanama muri shampiyona y’Ubwongereza (Primier league)




Erling Braut Haaland akomeje kuvugisha amangambure abakunzi b’umupira w’amaguru bijyanye n’uduhigo akomeje guca.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO