Ni ukuzima kuri ‘Producer Piano’ cyangwa yavuye mu muziki burundu?

Producer Piano The Groove Man ni umwe mu batungaya umuziki mu Rwanda wakunzwe cyane ariko nyuma aza gufata ikiruhuko aribagirana. Nyuma y’ibyo yagarutse afite Studio ye ariko nayo yaje kugenda nka nyombere ubu nta wuzi irengero ryayo.

Piano yatangiye kwigaragaza muri za 2011 ubwo yakoraga muri Studio ya Bridge Record aza kuhava yerekeza muri Super Level ari naho yakoreye indirimbo zakunzwe cyane z’abahanzi barimo Bruce Melodie, Urban Boys, Mico The Best, Amag The Black n’abandi.

Nyuma ntibyaje kugenda neza kuko Super Level yaje gufunga imiryango bituma na Piano abigenderamo arabura.

Muri icyo gihe amakuru yagendaga avugwa yari uko uyu musore yaba yarabaswe n’ibiyobyabwenge bikaba aribyo byatumye abura mu muziki.

Ibi yaje kubinyomoza agaruka muri 2018 ubwo yashingaga Studio ye ayifatanyije na Twahirwa Theo (Dj Theo) usanzwe afasha abahanzi batandukanye. Icyo gihe yarafite Social Mulla.

Iyo Studio ntabwo nayo yaje kumara igihe kuko ubu iyo ugiye aho yakoreraga usanga harajemo abandi bacuruzi. Uretse nibyo nta n’igikorwa cyavuye kwa Piano giheruka kumvikana muri muzika Nyarwanda…Aha wakwibaza niba yaravuye mu by’umuziki cyangwa ari nka kumwe ushaka gusimbuka neza abanza gusubira inyuma.

Mu kiganiro uyu musore ubwo bafungura studio yagiranye na Inyarwanda.com mu mwaka 2018 yari yatangaje ko agarutse gutanga umusanzu muri muzika nyarwanda nkuko yabikoze mu myaka yashize ariko kugeza ubu hakomejwe kwibazwa byinshi kuri uyu mu Producer ufite impano ikomeye kandi wanditse amateka niba nubu yaba yaravuye mu muziki.

Kugeza ubu biragoye kumenya uwo wakuraho amakuru y’uyu musore dore ko niyo ugerageje kuvugana n’inshuti ze zikubwira ko ntacyo zibiziho mugihe we bigoye kuba wamufatisha ngo muvugane.

Piano The Groove Man ni umwe mu ba Producer batangaga icyizere ku muziki Nyarwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO