Ruswa y’igitsina mu Bahanzikazi Nyarwanda, Producers n’Abanyamakuru Iteye Ite, Ese yaba yaracitse?

Ibya ruswa y’igitsina bimaze igihe kirekire bivugwa mu myidagaduro. N’ubwo atari umwihariko ku bakora muri uru ruganda gusa, ariko naho irahari kandi hari benshi babyemeza gusa nubwo bigoye ko bavuga amazina y’ababikora.

Mu gihe muzika yo mu Rwanda irushaho kugenda itera imbere, ndetse n’abahanzi barushaho kwiteza imbere ku giti cyabo, ni nako ubuzima bwa bamwe muri bo burushaho gukurikiranirwa hafi na buri wese mu rwego rwo kumenya uko babayeho, ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo.

Abahanzi cyane cyane abakizamura umwuga wabo bavuga ko kugira ngo umuhanzikazi(cyane cyane abaririmba) amenyekane bisaba ko agirana ubucuti bwihariye n’abatunganya umuziki( producers) n’abanyamakuru bakora imyidagaduro(Radio&TV Presenters).

Akazi kose burya kugirango uzagafatishe cyangwa ube icyamamare bisaba kwiyuha akuya. Wa mugani w’umuhanzi umwe ni we waririmbye ati “Kubaka izina si imikino.”

Ikibazo ni uko muri uko kubaka izina, abahanzi b’abakobwa bananizwa n’abafite ububasha bwo kuzamura impano zabo, bakasaba ibirenze amafaranga harimo n’igitsina.

Byatangiye ahagana muri 2008…

Uko iminsi yahitaga ni ko hari inkuru zatangiye kwandikwa cyangwa zikanahwihwiswa z’uko hari abatunganya umuziki(producers) n’abanyamakuru baka abahanzi b’abakobwa ruswa y’igitsina.

Hari abemeye kugitanga, birabazamura, ubu baramamaye ariko hari n’abandi banze kugitanga bidindiza impano zabo.

Hari abahisemo kureka umuziki bajya mu bindi.

Iyo ruswa y’igitsina yavugwaga mu ruganda rwa muzika mu myaka yashize yatumye abahanzikazi ba bakobwa bagenda bakendera gahoro gahoro aho twaje gusanga ikibuga gisigayemo abahanzikazi bake kubera icyo kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina.

Muri iyi nkuru turifashisha ibitekerezo bya bamwe mu bahanzikazi ndetse n’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda n’abatunganya umuziki bagiye bashyirwa mu majwi yo kwaka ruswa y’igitsina ubwo babaga bari muri studio n’abahanzikazi baje kuhakoresha indirimbo.

Mu bahanzikazi bihagaze gute uyu munsi?

Umuhanzikazi w’umuraperi Cassandra yatangarije Genesisbizz ko ibyo bintu bya ruswa y’igitsina we ntabyo yigeze asabwa.

Ati “Iyo ruswa y’igitsina ntayo nzi, ntekerezako izamo iyo wagiye gushaka umu producer ngo agufashe utari bumwishyure nawe akagufatirana bitewe nuko agiye kugukorera ku buntu.

“Muri business ntabwo umuntu waba wamuhaye amafaranga yawe ngo azane n’ibintu byo kukwizanishaho za mama wararaye cyereka mwabyiyumvikaniye bitewe n’amarangamutima yanyu n’ukuntu mwiyumvanamo naho ubundi ubu nta ruswa y’igitsina njye mbona imbere yanjye.”

Umutoni Gaga Gaella we yagize ati “Nakuze numva bivugwa ko habaho ruswa y’igitsina gusa muri iyi minsi sinzi kuko ntabyo numva muri muzika.

“Ruswa y’igitsina ntikibaho kubera ko ubu hakora umuntu ushoboye, impano yawe cyangwa se ibikorwa byawe nibyo bikugeza kure urumva rero ruswa ntigikora muri iyi isi tugezemo gusa cyera byarabaga cyane ariko ubu ntabyo.”

Ku ruhande rw’abanyamakuru

Eddie Nsabimana ni umunyamakuru wa The Newtimes yadutangarije ko ruswa y’igitsina kuyitahura bigoranye ari nayo mpamvu abona bigoye kuvuga ko ihari cyangwa idahari, gusa kuba umubare w’abakobwa cyangwa abagore ukomeza kugabanuka byatuma abantu bibaza ikibitera.

Ati “Kuba ruswa y’igitsina mu muziki itavugwa ntibivuze ko idahari. Hari nubwo umukobwa ayisabwa aho kuyitanga agahitamo gusiba mu bitekerezo bye ikitwa gukora umuziki, bityo impano zabo zigapfukiranwa.”

Nshimyumukiza Janvier Popote ni umunyamakuru ukunze gukora inkuru zicukumbuye mu byiciro bitandukanye.

We avuga ko ruswa ishingiye ku gitsina ari uwayitanze ndetse n’uwayihawe bose ntibapfa kwerura ngo babivuge kuko muri iyi minsi ibintu byarahindutse.

Benshi mubari mu muziki bamwe barashatse abandi bari muri izo nzira bituma batabasha kubivuga uretse kukubwira ko hari uwayimwatse ariko ntiyerura ko yayitanze.

Ati “Mu bushakashatsi nakoze nagiye nganira n’abahanzikazi benshi bakambwira ko kenshi iyo bajyaga muri studio aba producers babasabaga kuza mu ijoro ugasanga ni izo gahunda bagamije gusa benshi ntibigeze berura ngo bamwemerere ko babikoze kuko nyine banga kubitanganza ku mugaragaro.”

Popote yaduhaye urugero rw’umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda wamubwiyeko abantu bafasha abahanzi kwamamaza Indirimbo zabo (Promoters), 40% yahuye nabo bamusabye ko yabanza kuryamana nawe ariko ntiyabyerura ariko bigaragara y’uko byakozwe kugira ngo abe ageze aho izi saha ari.

Transparency International Rwanda ivuga ko nta birego byihariye irabona ku byerekeye ruswa y’igitsina mu bahanzi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO