Ese U Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira shampiyona y’Isi y’amagare nk’uko rwabikoze rukakira iyo muri Afurika?

U Rwanda rukomeje kwamamara hirya no hino ku Isi mu bintu bitandukanye ndetse mu mwaka wa 2018 rwakiriye shampiyona yo gusiganwa ku magare muri Afurika gusa nyuma yuko rugiriwe n’icyizere cyo kwakira shampiyona y’Isi mu mwaka wa 2025 abenshi bakomeje kwibaza niba rufite ubwo bushobozi.

U Rwanda rugiye guca agahigo gakomeye kuko nirwakira irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku rwego rw’Isi bizaba bibaye bwa mbere ku mugabane wa Afurika kubona hari igihugu gihawe kwakira iri siganwa ku rwego rw’Isi.

Mu mwaka wa 2019 nibwo bamwe mu bagize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda bagejeje ubusabe bwabo ku ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi basaba ko U Rwanda rwahabwa amahirwe yo kwakira iri siganwa dore ko banahamyaga ko babigeraho bijyanye nuko bari babashije kwakira neza isiganwa ry’amagare ku mugabe wa Afurika.

Ecosse igomba kwakira iri siganwa umwaka utaha wa 2023 naho Ubusuwisi buzakire iryo mu mwaka wa 2024.

U Rwanda rwahawe aya mahirwe yo kwakira iri siganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi nyuma yo guhigika Maroc bari bahanganiye uyu mwanya.

Magingo aya hakomeje kwibazwa niba U Rwanda ruzabasha kwakira neza iri siganwa rikomeye rizaba ryahuriyemo ibihugu by’ibihanganjye ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare ku Isi.




U Rwanda ruzakira shampiyona y’Isi mu magare mu mwaka wa 2025

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO