Ese abakeba babiri b’ibihe byose Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagiye guhurira mu ikipe imwe ?

Ikipe ya Paris Saint Germain ni imwe mu zifuza gusinyisha Cristiano Ronaldo mu mpeshyi y’uyu mwaka w’imikino. Ibi biramutse bibaye byatuma abakeba babiri b’ibihe byose, Ronaldo na Messi bahurira mu ikipe imwe bakisanga bagomba gusenyera umugozi umwe aho guhangana.

Cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United nyuma y’imyaka 12 akinira andi makipe, ndetse muri amwe mu yamwifuzaga cyane harimo mukeba wa United, Manchester City ndetse ibiganiro by’impande zombi byari bigeze kure kuburyo yari kuyikinira.

Uyu mugabo w’imyaka 37 yahisemo gukinira Manchester United nk’ikipe yamureze ndetse bafitanye amateka, abikora ku bw’icyubahiro ayigomba gusa bisa nk’aho ibintu bitari kumugendekera neza.

Kugeza ubu mu mikino 23 yakinnye amaze gutsinda ibitego 15 gusa.

Jorge Mendes ushinzwe inyungu za Cristiano Ronaldo yatangaje ko yabonye ubusabe butandukanye bwifuza kugura uyu mukinnyi, Bumwe muri ubu ni ubwaturutse muri Paris Saint Germain.

PSG niramuka isinyishije uyu mugabo, bwa mbere mu mateka abakeba babiri b’ibihe byose aribo Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bazahurira mu ikipe imwe aho bazisanga bagomba gusenyera umugozi umwe aho guhangana nk’uko byari bisanzwe.

Amakuru dukesha 90min avuga ko abayobozi bakuru ba PSG bifuza kugira iyi kipe igitangaza ibi bakazabikora bagura Cristiano nk’umwe mu bakinnyi b’ibikomerezwa mu rwego rwo kubaka iyi kipe yabo.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho PSG yitegura kurekura Kylian Mbappe aho azaba yerekeje muri Real Madrid, Bakomeza bavuga ko gusinyisha Ronaldo bizaziba icyuho cya Mbappe.

PSG irifuza gusinyisha Cristiano Ronaldo.


Messi na Cristiano bashobora kuzaba abafatanyabikorwa mu minsi iri imbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO