Ese arahaguma cyangwa aragenda?ahazaza ha Cristiano Ronaldo muri Manchester United hakomeje kuba agatereranzamba

Magingo aya umukinnyi Cristaiano Ronaldo akomeje kuba inkuru ikomeye mu bitangazamakuru bitandukanye ku mugabane w’I Burayi bijyanye nuko uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko atari yerura ngo atangaze niba azaguma mu ikipe ya manchester United cyangwa niba azagenda.

Kugeza umunsi wa none uyu mugabo w’icyogere ntabwo arabasha kugaruka mu myitozo aho abandi bakinnyi bagenzi be barimo gufasha Manchester United mu myiteguro ya shampiyona y’umwaka utaha w’imikino 2022/2023.

Cristiano bivugwa ko yasabye akaruhuko gato kugirango abashe ngo kwita ku muryango we aho yatangaje ko ari impamvu ze bwite zimuteye gusaba ikiruhuko.

Nyamara uyu mugabo aherutse kwerura asaba ikipe ye ko yamurekura akerekeza mu ikipe iyo ariyo yose ishobora gukina irishanwa rya Champions League aho uyu mugabo ngo yifuza gukomeza gukina iri rushanwa kugirango arusheho kongera ibitego muri iri rushanwa.

uyu mugabo arifuza ko yakomeza kuba umukinnyi wa mbere ufite ibitego byinshi mu mateka y’iri rushanwa dore ko yihariye ako gahigo.

Abasesenguzi kandi bakomeza bavuga ko uyu mugabo ashobora kuba afite impungenge zuko mugenzi we Lionel Messi yazamucaho dore ko kuri ubu amurusha ibitego mbarwa kandi Messi akaba we azakina Champions League niyo mpamvu Cristiano nawe bivugwa ko yifuza gukomeza gukina iri rushanwa bityo akaba yifuza ikipe izitabira Champions League.

Magingo aya nta kipe yari yagaragaza ubushake bwo kugura Cristiano Ronaldo gusa hakunze gushyirwa mu majwi ikipe ya Bayern Minich yo mu gihugu cy’Ubudage ndetse na Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza gusa kugeza uyu munsi amakipe yombi nta yeruye ngo yemeze ayo makuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO