Ese inama ya FIFA iteraniye i Kigali isobanuye iki ku mupira w’amaguru mu Rwanda?

Kuba U Rwanda rwarakiriye inama y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA uruhande rumwe bisa nk’intsinzi ikomeye ku Rwanda mu buryo butandukanye dore ko muri iyi nama hazatangirwamo ibitekerezo binyuranye kandi by’ingirakamaro bishobora kuba byatanga umusaruro ku mupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.
Mu kuvuga ku nyungu zifatika byose bishingira ku bantu bitabiriye iyi nama dore ko yajemo impuguke mu by’umupira w’amaguru ndetse ni inyungu ikomeye ku Rwanda kuko imbonankubone ni umwanya wo kumva ibitekerezo bitandukanye.
Gusa ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore yatangaje ko nubwo u rwanda atari rwo rufite mu nshingano ibizagenderwaho cyangwa ngo rugene uko inama izagenda ariko yemeza ko hari inyungu zifatika ku Rwanda yemwe no ku iterambere muri rusange.
Mu magambo ye yagize ati:ni inyungu zifatika kugeza ku muturage w’umuhinzi kuko ibyo ahinga bigiye kubona isoko kuko Hotel zizakenera kugura ibiribwa abashyitsi bazafungura n’ibindi bitandukanye birimo no kuba U Rwanda ruzarushaho kumenyekana mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Gusa ubwo yabazwaga kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama ariko rukaba rutajya rurenga umutaru kugirango ruhe ibyishimo Abanyarwanda yasubijeko ari umwanya mwiza wo kwigira byinshi kuri iyi nama.
Arsene Wenger ni iki yakwigirwaho muri iyi nama irimo kubera i kigali?
Arsene Wenger wamamaye mu ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 2018 ni umwe mu basaza bafite ubunararibonye bukomeye mu mupira w’amaguru dore ko kugeza uyu munsi ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA.
Arsene Wenger afatwa nk’inzu y’ibitabo.
Arsene Wenger afatwa nk’inzu y’ibitabo mu bijyanye n’umupira w’amaguru kuburyo gutega amatwi ibitekerezo bye muri iyi nama ari uburyo bwiza bwo kuvoma ubumenyi bwafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Arsene Wenger mu gihe yamaze mu mupira w’amaguru yagaragaje ubuhanga bwo gutahura no kurera impano zigakura kugeza abo yaguze batazwi bavamo abakinnyi karundura ndetse bakagurwa amafaranga iryaguye kandi yarabaguze ubusa busa.
Arsene Wenger yegukanye ibikombe 3 bya shampiyona y’u Bwoingereza ubwo yatozaga Arsenal ndetse ayihesha n’ibikombe bigera kuri 7 bya FA Cup icyakora uyu mutoza azahora yibukirwa ku gikombe yatwaye muy mwaka wa 2004 ubwo yatwaraga shampiyona adatsinzwe.
Wari uziko iyi nama izatorerwamo ugomba kuyobora FIFA?
Giavanni Vincenzo Gianni Infantino ni umusuwisi kuri ubu uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ndetse ayobora uru rwego kuva mu mwaka wa 2016.
Gianni Infantino ayobora FIFA kuva mu mwaka wa 2016.
Gianni Infantino byitezweko afite amahirwe yo kongera kuyobora uru rwego ndetse afatwa nk’umwe mu bayobozi ba FIFA batanze amahirwe yo kuba igikombe cy’Isi cyakinirwa mu mpande zinyuranye z’Isi ndetse byabaye ngombwa ko afata umwanzuro atanga amahirwe kuri Qatar mu kwakira igikombe cy’Isi.
Byitezwe ko inama ya FIFA irimo kubera mu Rwanda igomba kumara icyumweru ndetse byitezwe ko izasozwa kuwa 17 Werurwe 2023.