Perezida w’u Bushinwa n’uwa Belarus bagaragaje ko bifuza igisubizo cy’amahoro...
- 2/03/2023 saa 11:29
Kuva Uburusiya bwatangiza icyo bwise ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe muri Ukraine ku itariki 22 Gashyantare 2022, zimwe mu ngano n’amavuta byavaga muri iki gihugu byabuze uko byoherezwa bitewe n’intambara,Ibi byateje ibibazo by’izamuka mu biciro ku isoko gusa nyuma y’uko inzira izi ngano zagombaga kunyuramo zifunguwe hirya no hino benshi biteze ingaruka nziza.
Ku itariki 22 Nyakanga Uburusiya bwemeye gusinya amasezerano yo kwemera gufungura imipaka yo mu nyanja kugirango amato atwaye ibinyampeke n’andi mafunguro ava muri Ukraine abashe gutambuka.
Toni zibarirwa mu ma miliyoni y’ingano n’ubundi bwoko bw’amafunguro byose byari byaraheze muri Ukraine bitewe n’ikibazo cy’intambara ndetse ibi byateje izamuka ry’ibiciro ku isoko nk’uko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye.
Ese kuki ingano zo muri Ukraine zateje impagarara ku isoko ry’isi ?
Nibura Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (PAM/WFP) ritangaza ko 16% by’ingano ryakira ziva muri Ukraine ndetse 40% by’amavuta akomoka ku bihwagari agatunganywa n’iki gihugu.
Gusa bitewe n’intambara yahuje Ukraine n’Uburusiya yatumye toni zisaga miliyoni 22 z’ingano zibura uburyo zigezwa ku isoko aho zashyizwe mu bubiko kuva muri Gashyantare ndetse ibi byagize ingaruka zikomeye.
Imibare yashyizwe hanze na Banki itsura amajyambere ya Afurika yerekana ko igiciro cy’ingano cyiyongereye ku kigero cya 45%.
Ese ingano zaheze muri Ukraine zingana iki ?
Nibura habarurwa Toni zisaga miliyoni 20 z’ingano zagombaga koherezwa hirya no hino ku isi ariko zikaba zaraheze muri Ukraine kuva muri Gashyantare hakiyongeraho ibindi bicuruzwa bitandukanye nk’amavuta yo guteka n’ibindi binyampeke byiganjemo ibigori.
Bitewe no kubura amayira binyuramo, ku isoko ibicuruzwa byabaye bike, ndetse nyuma haba izamuka ry’ibiciro ryashegeshe isi yose.
Ingano zimaze kugera ku isoko zingana iki ?
Kuva tariki 22 Nyakanga ubwo imipaka yo mu nyanja yafungurwaga, hamaze kubarurwa toni zisaga 560,000 z’ingano zambukijwe ziva muri Ukraine zibumbiye hamwe n’ibindi biribwa.
Mu mibare isobanura buri bicuruzwa iteye kuburyo bukurikira:
. Ibigori: Toni 451,481
.Ingano: Toni 41,622
.Amavuta y’ibihwagari: Toni 6,000
Kugeza ubu andi mato asaga 30 ategereje kuzuzwa ibindi binyampeke n’amavuta ndetse ibya mbere byageze ku isoko byagize ingaruka nziza aho byagabanyije ibiciro.
Nk’uko tubikesha Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Amafunguro n’ubuhinzi (FAO) ritangaza ko ibiciro by’ibiribwa byagabanutseho 9% kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2022.
Ukraine yiyemeje kohereza toni miliyoni 3 z’ibinyampeke buri kwezi aho nibura hakenerwa amato ya rutura 15 kugirango abashe kuzitwarira rimwe mu munsi umwe.