Ese koko hagati ya Zaba na Priya ni urukundo nyarwo cyangwa ni ubucuruzi ?

Zaba Missed_Call ni umusore wamenyekanye nk’umunyarwenya mu ruganda rwa sinema Nyarwanda aho muri iyi minsi ari kuvugisha benshi bibaza ku rukundo rwe na Lynda Priya batahwemye kwereka imbaga ko bishoboka cyane ko hari ikibatsi cy’urukundo hagati yabo.

Uko isi igenda itere imbere mu itumanaho aho ubu benshi bishyurwa kuko bakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, iyo umuntu atangaje amakuru benshi barayacyemanga bakagirango ari mu bucuruzi.

Abantu bakoresha Youtube na Instagram bazi neza ko iyo abantu benshi bagutangaho ibitekerezo (comments) nabyo urabyishyurirwa mu byitwa retention na engagement byerekana ko urubuga rwawe rusurwa cyane kandi abantu bishimira ibyo ubagezaho bikaguhesha amahirwe yo gutuma ibikorwa byawe bigera kure hashoboka.

Ibi nibyo benshi bari kwibaza ku munywarwenya Zaba Missed_Call na Lynda wagaragaye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022 aho hibazwa niba koko bari mu rukundi cyangwa ubucuruzi.

Kugeza uyu munsi igituma benshi bibaza kuri aba bombi ni uburyo bandikirana amagambo y’urukundo ku mbuga nkoranyambaga zabo gusa bamwe bakibwira ko bishobora kuba ari ubucuruzi bushingiye kuri filime bise Love and Drama bombi bahuriyemo.

Igitangaza benshi ni uburyo buri umwe adatinya kubwira undi ko amukunda kabone n’ubwo baba bari kuri radiyo batumiwe mu kiganiro runaka.

Umubano w’aba bombi watangiye kwibazwaho ubwo uyu munyarwenya yatangiraga gushishikariza abantu gutora Nkusi Lynda (Lynda Priya) wari ufite numero 43 mu marushanwa ya Miss Rwanda 2022.

Ni kenshi Zaba yakomeje kwerekana ko akunda cyane uyu mukobwa Lynda ndetse benshi bakerekana ko niba bakundanya bya nyabyo bibashimishije ndetse ko basanze ari imikino batazabihanganira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO