Ese mu Rwanda, birashoboka ko imikino yasubukurwa mbere ya Nzeri?

Nyuma yuko guverinoma y’u Rwanda itangarije indi myanzuro mishya yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho yatangiye gukurikizwa tariki 4 Gicurasi 2020, Minisiteri ya siporo, yamenyesheje amashyirahamwe ya siporo yose yo mu Rwanda ko ibikorwa bya siporo bizongera gusubukurwa muri Nzeri.

Amakuru agera kuri Genesisbizz, ahamya ko ejo tariki 5 Gicurasi, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya murandasi (WebEx) abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda, bagiranye inama na Minisitiri wa siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Minisitiri Aurore, yabwiye abo bayobozi ko bitewe n’impamvu z’icyorezo cya Covid-19 kibasiye u Rwanda, ibikorwa byose by’imikino bizasubukurwa muri Nzeri.

Nubwo Minisitiri wa siporo yavuze ibi, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gihe ibyumweru bibiri bihaye byo kureba niba iki cyorezo cyaramaze gushira mu Rwanda bazongera bagafata izindi ngamba zo kurekura ibindi bikorwa bitandukanye birimo na siporo.
BIRASHOBOKA KO IBIKORWA BY’IMIKINO BYAGARUKA MBERE YA NZERI?

Bamwe mu bakunzi b’umupira w’Amaguru mu Rwanda, bavuga ko icyemezo Minisiteri ya siporo yafashe cyo guhagarika ibikorwa byose by’imikino kitari gikwiye, ngo kuko bari kubanza bagategereza imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri iteganyijwe kuba mu mpera z’icyumweru gitaha.

Aha bamwe bibaza ikizakurikiraho mu gihe inama y’abaminisitiri izaba yemeje ko ibikorwa bitandukanye byahagaze birimo n’iby’imikino, bisubikurwa.
Mu gihe cyose icyorezo cya COVID-19 kikigaragara mu Rwanda, biragoye ko hazabaho isubukurwa ry’imikino itandukanye hano mu Rwanda.

Abakunzi b’umupira w’Amaguru kandi bavuga ko mu gihe iki cyorezo cyaba gishize, bakomorerwa bakongera gukurikirana imikino itandukanye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO