Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe ya Kiyovu Sports kuri ubu ntabwo umwuka ari mwiza na gato nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Gasogi United ibitego bigera kuri 3-1 ndetse bamwe batangiye kwigira nyoni nyinshi.
Umuyobozi wa Kiyovu Sports bwana Juvenal Mvukiyehe kuri ubu yamaze gutangaza ko yafashe umwanzuro ukomeye aho bikekwako uyu munsi ashobora guhagarika mu gihe cy’agateganyo umutoza mukuru w’iyi kipe bwana Alain Andre Londeut nyuma yo gutakaza umukino wa Gasogi United.
Kuri amakuru akomeje kuvugwa ni uko hari bamwe mu bandi banyamuryango ba Kiyovu Sports barimo gutangaza ko muri iyi kipe harimo ikibazo cyo gutega ku mikino imwe n’imwe iyi kipe ikina bityo bikaba bidashimishije na gato.
Icyakora nubwo ibi bivugwa nta gihamya ihari gusa abegereye umuyobozi wungirije wa kiyovu Sports bavuga ko uyu mugabo yamaze gutangaza ko muri iyi kipe harimo abantu bakora ibjyanye no gutega ku mikino (Betting) bityo akaba ariyo ntandaro nyamukuru yo gutsindwa mu buryo budafututse.