Ese urubuga rwa WhatsApp rwaba ragabweho ibitero bigatuma ruhagarika gukora muri iki gitondo ?

Abakoresha urubuga rwa WhatsApp bahuye n’ikibazo muri iki gitondo cyo ku wa kabiri ubwo rwahagarikaga gukora mu buryo butunguranye, Benshi bibajije niba ari ibitero rwagabweho byabiteye.

Hagati ya saa tatu (09:00) na saa tanu (11:00) z’amasaha ya Kigali abantu benshi bahuye n’ikibazo cyo koherezanya ubutumwa bakoresheje urubuga rwa WhatsApp aho bitakundaga yaba kuri telefone ngendanwa cyangwa mudasobwa.

Abasaga 60,000 bahise bamenyesha ko bahuye n’ikibazo gusa Meta ishinzwe uru rubuga ntacyo yabitangajeho kuva igihe twateguraga iyi nkuru ndetse ingaruka zageze kubantu bo ku migabane itandukanye y’isi.

Kugeza ubu WhatsApp ikoreshwa n’abasaga miliyari ebyiri (2) mu munani (8) zituye isi ndetse ikibazo cyo guhagarika gukora kw’imbuga nkoranyambaga si ubwa mbere kibaye kuko byigeze kuba no kuri Instagram, Messenger, Facebook na Oculus byose bibarizwa muri Meta aho ikigihe izi mbuga zamaze hafi amasaha 6 zidakora.

Impamvu nyamukuru yasobanuwe ko yatewe n’amavugurura y’ihuzanzira yari ari gukorwa na Meta ibarizwamo izi mbuga twavuze haruguru gusa kugeza ubu ntiharamenyekana icyongeye gutera ibi bibazo.

Ibi bibazo bya hato na hato byatumye bamwe bakemanga umutekano w’amakuru yabo ndetse hari na’biyemeje kuva kuri izi mbuga nk’aho Facebook imaze gutakaza abasaga miliyoni.

Benshi baribaza niba urubuga rwa WhatsApp rwaba rwagabweho ibitero by’ikoranabuhanga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO