Ese uruzinduko rwa Xi Jinping mu Burusiya rwaba rugiye gushyira amaherezo ku ntambara cyangwa rurayitiza umurindi ?

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping ategerejwe mu Burusiya aho ateganya kugirira uruzinduko mu bihe iki gihugu cyiri mu ntambara na Ukraine, Benshi bizeye ko ruzagira uruhare mu guhosha aya makimbirane amaze umwaka abandi batewe ubwoba ko ibintu bizarushaho kuba bibi dore ko u Burusiya n’u Bushinwa bisanzwe ari inshuti z’akadasohoka.
Ibiro bya perezidansi y’u Burusiya Kremlin byatangaje ko byiteguye kwakira perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu cyumweru gitaha.
Biteganyijwe ko perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yacyira Xi w’u Bushinwa kuri uyu wa mbere bagasangira, Kuwa kabiri bakagirana ibiganiro.
Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazaganira ku bufatanye mu bukungu n’umutekano mu bya gisirikare.
Uruzinduko Xi azagirira mu Burusiya rwatumye benshi batekereza ku hazaza h’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.
Uru ruzinduko ruzahindura gute umwuka w’intambara ya Ukraine n’u Burusiya ?
.Xi Jin Ping ni uruzinduko rwa mbere agiriye mu Burusiya kuva bwashoza intambara muri Ukraine
.U Bushinwa busanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’u Burusiya, Ndetse bwatanze imirongo yafasha guhosha intambara yo muri Ukraine (Biteganyijwe ko hazaganirwa icyakorwa kugirango iyi ntambara irangire)
.Ibihugu by’Uburengerazuba byihanagirije leta ya Beijing guha ubufasha bw’intwaro za gisirikare u Burusiya (Biteganyijwe ko uyu mwanzuro nawo uzaganirwaho)
Biteganyijwe ko uruzinduko rwa Xi ruzafasha guhosha intambara imaze umwaka
Ni iki cyahindutse mu mibanire y’ibi bihugu bibiri ? ?
Umwaka ushize, Putin na Xi batangaje ko ubushuti bwabo nta cyabuhagarika,
Gusa siko byagenze.
Kugeza uyu munsi, leta ya Beijing ntabwo iraha inkunga z’intwaro u Burusiya cyangwa ubundi bufasha mu buryo buzwi mu bya gisirikare.
Kugeza ubu benshi biteguye ko Perezida wa Ukraine, Volodymryz Zelenskyy azaganira na Xi Jinping namara gusura u Burusiya.
Muri Gashyantare 2022, Ubwo u Burusiya bwatangizaga ibyo bwise ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe muri Ukraine, Zelenskyy yasabye Xi Jinping ko yiteguye ko atazumva u Bushinwa bwahaye inkunga z’intwaro u Burusiya ndetse n’ibihugu byo muri NATO byakomoje kuri iyi ngingo.
NATO na Ukraine byasabye ko u Bushinwa butazaha inkunga u Burusiya
Ni nde utewe inkeke n’uru ruzinduko
Kugeza ubu, Leta ya Kyiv ntabwo ibona ko uru ruzinduko rwa Xi Jinping mu Burusiya ruzatanga amahoro, Benshi bemeza ko rusa nko kuburira Uburengerazuba ko u Burusiya nabwo bufite inshuti z’akadasohoka ziteguye kubufasha.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Dmytro Kuleba, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yavuze ko adatekereza ko u Bushinwa bwageze ku rwego rwo kumva ko bwatera inkunga mu bya gisirikare u Burusiya ndetse ko ibiganiro by’ibihugu byombi bitagamije amahoro.
Yasoje avuga ko u Bushinwa n’u Burusiya ari inshuti z’akadasohoka, kuburyo perezida w’u Bushinwa yasura mugenzi we w’u Burusiya ariko asoza amunenga (Vladimir Putin) ko ari kwitwara nabi.
Ukraine itewe inkeke n’uruzindo Xi ateganya kugirira mu Burusiya