Ese uwo urukundo rwakonje birashoboka ko rwakongera rugashyuha?

Abantu benshi ku Isi bahamya ko urukundo ari ubuzima kuko n’abemera Imana bavuga ko n’Imana ubwayo ari Urukundo kuko ngo no mu mategeko y’Imana irisumba ayandi ari Urukundo ariko ubusanzwe urukundo ugasanga ari impano abantu bavukana.

Nkeka ko mu buzima ntacyo waba uricyo ubaye udafite umuntu ugukunda ukajya uzirikana ko aguhoza k’umutima. Ashobora kuba inshuti yawe, ashobora kuba umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye.

Abahanga mu by’imibanire y’abantu bagaragaza ko abantu nabo babona urukundo nk’uko amafi abona amazi. Amwe mu mafi abona amazi nk’ubuzima andi akayabona nk’urupfu bitewe n’uburyo yirirwa ahigwa.

Abantu bamwe nabo babona urukundo nk’ubuzima abandi bakarubona nk’ikintu cyaje kubarangiza. Ibi ahanini biterwa n’ibyo baba barahuriye nabyo mu rukundo, cyane cyane nk’iyo inshuti zabo bizeraga zabahemukiye ndetse zikabasiga bonyine kuko usanga hari nabo biviriyemo kwiyahura bitewe no kutakira ko uwari inkoramutima yizere imutereranye ikisangira undi.

Ahanini iyo urebye kuri iyi si dutuyeho Abantu benshi bemeza ko nta rukundo rukibaho ahubwo rwahindutse ubucuruzi (business). Umuntu agukunda aruko hari inyungu ze bwite agukurikiyeho. “Wowe se niko ubibona?.”

Njyewe siko mbibona, nemeza ko urukundo rukiriho ahubwo ikibazo ni uko kuri bamwe rusa nk’urwakonje bitewe n’ibihe banyuramo, bamwe barukonjesheje ku bushake abandi rukonja bitewe n’inshuti zabo bizeraga zabahemukiye cyangwa bagahemukirwa n’abakunzi babo.

Abarukonjesheje ku bushake ahanini byatewe no gushaka kwigwizaho imitungo babinyujije mu nzira izarizo zose zaba nziza nimbi.

Bagahitamo rero guhera ku nshuti zabo bakazihemukira yaba kuzihuguza imitungo cyangwa se kuzambura. Rero yaba abarukonjesheje kubushake cyangwa se ababitewe n’abagenzi babo bose bashobora kurushyira kuzuba rugashyuha bakongera bagakunda kandi bagakundwa by’ukuri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO