Espoir FC yicishije inyoni ebyiri ibuye rimwe nyuma yo gukora igikorwa cy’imbaturamugabo

Bisengimana Justin n’umukinnyi wabicaga bigacika mu ikipe ya APR FC cyane cyane agakunda kwihanangiriza Rayon Sports ariwe Bigirimana Issa bamaze guhabwa amasezerano n’ikipe ya Espoir FC.

Justin yari amaze imyaka igera kuri ibiri ari umutoza w’ikipe ya Rutsiro FC ndetse kuri ubu yageze muri Espoir nk’umutoza mukuru.

Rutahizamu kandi w’Umunyarwanda wakiniye ikipe ya APR FC ariwe Issa Bigirimana yamaze kuba umukinnyi w’iyi kipe nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 2.

Uyu musore ari muri ba rutahizamu bake bamaze kureba mu izamu inshuro nyinshi ku mukino uhuza APR FC na Rayon Sports.

Uyu musore yaciye mu makipe atandukanye arimo APR FC,Yanga Africans ndetse na Rayon Sports.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO