Espoir Fc yahagaritse by’agateganyo amasezerano yarifitanye n’abakozi bayo. Itegeko rivuga iki?

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir ibarizwa mu kiciro cya mbere mu Rwanda yamaze guhagarika amasezerano n’abakinnyi ndetse n’abatoza igihe cy’agateganyo bitewe n’ikibazo cy’ubukene iyi kipe ivuga ko yahuye nacyo kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye isi harimo n’u Rwanda.

Mu Itangazo bashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2020, bavuze ko babaye basubitse amasezerano bari bafitanye n’abakozi bayo kugeza igihe icyorezo cya COVID-19 kizararangirira, ngo bitewe nuko nta bushobozi bafite bwo kubaha imishahara mu gihe badakora.

Ikipe ya Espoir imaze igihe idahemba abakinnyi ndetse n’abatoza bayo. Mu minsi yashize Umuyobozi w’iyi kipe wungirije, Bimenyimana Alphonse yari yabwiye Genesisbizz, ko bitewe n’ikibazo cy’ubukene bahuye nacyo bigatuma badahemba ikipe, bari basabye umutoza wayo ko mu gihe yaba abonye ikipe yo gutoza yakwigendera.

Muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, itegeko ry’umurimo, mu ngingo yaryo ya 18, rivuga ko Umukoresha yemerewe gufata icyemezo cyo gusubika amasezerano akamenyesha umukozi mu nyandiko ko akazi gasubitswe kubera impamvu ndakumirwa, ko azasubukurwa iyo mpamvu ivuyeho. Ibi biba hari impamvu ndakumirwa zituma imirimo y’ikigo ihagarara.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO