Esther Akoth wamamaye nka Akothee yatangaje ingeso adakundira abagabo

Esther Akoth uzwi cyane ku izina rya Akothee ukomoka mu gihugu cya Kenya, ni umugore w’umucuruzi, umuhanzi, brand ambassador, akaba n’umuyobozi mukuru wa Akothee Safaris, yatangaje ingeso adakundira abagabo.

Uyu mubyeyi w’abana batanu azwiho kuba akundana na Nelly Oaks wagaragaje kumuba hafi ubwo yari arwariye mu bitaro, ndetse akaba ari nawe warurimo kugenzura ibikorwa bya sosiyete ye.

Akothee usanzwe ari umubyeyi w’abana batanu
Ku munsi w’ejo, Akothee yatangarije abafana be ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko adozwe igikomere yarafite ko atazongera gukora imyitozo ngororamubiri nkuko byari bisanzwe bimenyerewe kuva aho umukunzi we amusuye.

Akothee kandi yagiye asangiza amashusho ya TikTok yafashe yumvikanamo amajwi hamwe n’umukunzi we, ashimangira gusa ko yishimira kuba kumwe na we.

Ariko, uyumunsi Akothee yaje gutangaza ikibazo ku mateka ye abinyujije kuri Instagram abaza impamvu abagabo bakunda kubyutsa abantu saa yine za mu gitondo nyuma yo kugira icyo bakorerwa bakongera kujya gusinzira, ashimangira ko umukunzi we yamukanguye hanyuma asubira kuryama nyuma yo guhabwa serivisi.


Akothee yongeye gukomeza kandi avuga yibaza ikibazo hamwe n’uburyo bubiri ashimangira ko ari ingeso atemera kandi bikaba ari ibintu bimubuza amahoro.

Uyu muhanzikazi Akothee ntabwo yasobanuye neza ibyo yakoreye umukunzi we ariko igikekwa ni uko yaba ari ugutera akabariro cyangwa kumutegurira ibiryo.


Gusa aya magambo yo kwinubira abagabo bakunda kubyutsa abagore babo bwije Akothee ayatangaje nyuma yuko umukobwa we witwa Rue yaraherutse kumuvugaho ko akunda gusinzira cyane ndetse ko adashobora kubyuka mbere ya saa kumi n’imwe za mugitondo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO