Ethan Nwaneri yakoze amateka akomeye aba umukinnyi ukiri muto ukiniye Arsenal muri shampiyona ese Arteta amutekerezaho iki?

Ku myaka 15 y’amavuko umwana ukiri muto ukinira ikipe ya Arsenal Ethan Nwaneri yaciye agahigo gakomeye ubwo umutoza we Mikel Arteta yamwinjizaga mu kibuga maze aca agahigo gakomeye mu mateka ya shampiyona y’ubwongereza ku mukino Arsenal yabashije gutsindamo ikipe ya Brentford ibitego 3-0.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino umutoza mukuru w’ikipe ya Arsenal Mikel Arteta yatangaje impamvu nyamukuru yafashe umwanzuro ukomeye wo gukinisha umwana Nwaneri ufite imyaka 15 irengaho iminsi 181.
Mu magambo ye Arteta yagize ati:Ubwo nahuraga bwa mbere n’uyu mwana bwa mbere narebyemu maso ye mbona icyo yifuza ndetse hari abantu benshi batangiye kumumbwiraho ibintu bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubushobozi bwe mu kibuga.
Ndetse Arteta yakomeje yemeza ko imvune zikomeye abakinnyi bakina mu ikipe ya mbere ya Arsenal bahuye nazo ngo byatumye afata umwanzuro ukomeye cyane wo kuba yatangiza uyu mwana mu ikipe ya Mbere ya Arsenal.
Nwaneri yinjiye mu kibuga asimbuye mu mukino Arsenal yari imaze guhamya intsinzi yayo y’ibitego 3-0 ubwo yari ihanganye n’ikipe ya Brentford ndetse umutoza we yahamije ko yibukije uyu mwana ko ari amahirwe akomeye ndetse ngo ni urugendo rwe rutangiye mu mupira w’amaguru aho akwiye kuzirikana ko mu mupira w’amaguru bisaba gukora cyane.
Ethan Nwaneri yaciye agahigo akina umukino we wa Mbere ku myaka 15 y’amavuko mu mukino Arsenal yatsindagamo Brentford ibitego 3-0
Myugariro William Saliba yongeye gutsindira Arsenal igitego bituma ageza ku bitego 2 muri shampiyona
Fabio Viereira ku mukino we wa mbere akinira Arsenal nawe yabashije gutsindira ikipe ye igitego
Gabriel Jesus nawe yongeye gutsindira ikipe ye igitego bituma akomeza gufasha Arsenal kuguma ku mwanya wa mbere aho ikiyoboye urutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza.