Europa League:Arsenal byayisabye gukina iminsi ibiri kugirango bayiheze umwuka yemere kuva ku izima

Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino ya Europa League aho amakipe menshi yakatishije itike yerekeza muri kimwe cya Kane cya Europa League gusa ikipe ya Arsenal yo ntabwo byayiguye amahoro kuko yasezerewe na Sporting Club de Portugal kuri Penaliti 5-3.

Mu mukino wabanje ikipe ya Manchester United y’umutoza Erik Ten Haag yaraye isezereye ikipe ya Real Betis ku giteranyo cy’ibitego 5-1 ndetse mu ijoro ryakeye iyi kipe yongeye gutsindwa na United ku gitego cya Marcos Rashford.

Ni mu gihe kandi ku rundi ruhande Arsenal ya Mikel Arteta itigeze ihirwa kuko mu ijoro ryakeye iyi kipe yaguye miswi na Sporting ndetse biyambaza iminota 30 y’inyongera ariko biranga biba iby’ubusa.

Ikipe ya Arsenal yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Granit Xhaka gusa Sporting yaje kwishyura iki gitego maze birangira amakipe yombi aguye miswi gusa muri Penaliti ntabwo byahiriye abahungu ba Mikel Arteta.

Mu mukino kandi Arsenal yahuye n’insanganya nyuma yo kuvunikisha abakinnyi barimo William Saliba hamwe na Takehiro Tomiyasu ndetse ibi byabarishije nabi umutoza Mikel Arteta ndetse bituma atsindwa.

Kuri ubu Arsenal isigaye mu gikombe kimwe gusa aricyo cya Shampiyona ndetse biteganyijwe ko iyi kipe igiye kurushaho guhangana na Manchester City kuri ubu ikomeje kubarya insataburenge.


Arsenal yaraye isezerewe muri Europa League.

Manchester United yaraye isezereye Real Betis.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO