Europa League:Manchester United yikuyeho ikimwaro n’aho Arsenal yumvana imbaraga na Sporting

Mu ijoro ryakeye ikipe ya Arsenal muri Europa League yaraye inganyije na Sporting mu mukino wabereya mu gihugu cya Portugal n’aho Manchester United yongeye kwiyunga n’abafana nyuma yo kunyagira ikipe ya Real betis mu mukino wabereye ku kibuga Old Trafford.

Kugeza ubu Arsenal na Manchester United ni amwe mu makipe akomeje guhabwa amahirwe muri Europa League uyu mwaka ndetse ntawatinya kuvuga ko aya makipe ahabwa amahirwe bijyanye n’ubushobozi agaragaza.

Ikipe ya Manchester United yagiye gukina na Betis ifite ikimwaro gikomeye nyuma yo kunyagirwa ibitego 7-0 na Liverpool ndetse ibi byatumye abakunzi b’iyi kipe bagira agahinda gakomeye icyakora yaraye yisubiyeho nyuma yo gutsinda ibitego bigera kuri 4-0.

Mu bitego bya United kandi harimo igitego cya Anony wanenzwe cyane ku mukino wa Liverpool ndetse na kapiteni Bruno Fernandes yitwaye neza aratsinda tutibagiwe Rashford na Weghost.

Ku rundi ruhande Arsenal ya Mikel Arteta yanganyirije mu gihugu cya Portugal na Sporting aho hateganyijwe umukino wo kwishyura ugomba kuzakinirwa ku kibuga Emirates Stadium cya Arsenal.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO