Europa League:Mikel Arteta ashobora gukora impinduka 6 mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga

Mu ijoro ryo kuri uyu mugoroba Arsenal igomba kwerekeza mu gihugu cya Portugal aho iraza kujya gutana mu mitwe n’ikipe ya Sporting Lisbon ndetse uyu mukino umutoza Mikel Arteta biravugwa ko agomba guhindura abakinnyi bagera kuri batandatu basanzwe babanza mu kibuga.

Arsenal igomba gukora impinduka mu rwego rwo kugabanya umunaniro w’abakinnyi dore ko biteganyijwe ko ku cyumweru bagomba kuzakina n’ikipe ya Fulham isanzwe ari ikipe izwiho kuzibira izamu ryayo.

Icyakora nubwo Arsenal igiye gukina uyu mukino isa n’aho yafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga ku gikombe cya shampiyona iheruka gutwara mu mwaka wa 2004 ndetse kugeza ubu ihanganye bikomeye na Manchester City y’umutoza Pep Guardiola ufatwa nk’umwarimu wa Mikel Arteta.

Mu magambo ye mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Portugal umutoza Mikel Arteta yagize ati:nubwo bwose duhanganye cyane muri Premier gusa Europa League ni irushanwa ry’ingenzi cyane kuri twe ndetse dufite amahirwe akomeye yo kwegukana iki gikombe nituramuka dukinnye neza.

Biteganyijwe ko mu bakinnyi Arteta ashobora kuruhura harimo umuzamu Aaron Ramsdale hamwe n’abakinnyi barimo Saliba,Magalaes,Thomas Partey n’abandi banyuranye.

Biteganyijwe ko Gabriel Jesus ashobora kwifashishwa kuri uyu mukino wa Sporting Lisbon gusa ubwo Arteta yabazwaga iki kibazo yaruciye ararumira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO