Kubera iki umunsi Mariya yagiye mu ijuru hagwa imvura ’Dore amateka y’umunsi...
- 15/08/2022 saa 09:36
Umuramyi Moses Iyamuremye hamwe na bagenzi be bafatanya mu bikorwa byo kuramya banejeje abakunzi ba Genesis TV mu kiganiro Evangile cyahariwe guhimbaza no kuramya Imana.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru umuramyi Moses Iyamuremye yasusurukije abakunzi ba Genesis TV biciye mu ndirimbo ziramya aho yatangaje ko mu buzima bwe ikintu kimunezeza Kandi akishimira ari ibikorwa bijyanye no kuramya hamwe no guhimbaza Imana.
Moses Iyamuremye aganira na Genesisbizz yatangiye ahamya ko umuramyi ari umuntu wese wumvikana akora ibikorwa byo guhamara no kuramya Imana aho ku giti cye ahamya ko nta bihe binezeza biruta kuramya.
Uyu muramyi avuga ko abantu benshi bakeka ko umuziki wa Secular ariwo ugezweho nyamara bakirengagiza ko umuziki wo kuramya no guhimbaza uhora uri ku isonga dore ko ahamya ko n’ubutumwa butangirwamo cyane bugaruka ku mirimo myiza n’ibitangaza Imana ikora.
Moses Iyamuremye yasoje agenera ubutumwa bukomeye abakunzi ba Genesis TV hamwe n’abakunzi be muri rusange abibutsa ko bakwiye kujya bafata nibura igihe cyo gusenga kugirango baganire n’Imana.
Umuramyi Moses Iyamuremye yari yaherekejwe n’abandi baramyi banyuranye barimo n’abigitsina gore.