Ezekiel na Esther bakomeje kubica bigacika muri Canada Got Talent.

Magingo aya Esther afite imyaka 17 naho musaza we Ezekiel afite imyaka 13 gusa aba bana bombi bakomeje kuvugisha amangambure abantu kubera ubuhanga barimo kugaragaza muri Canada Got Talent.

Nyuma yo guca imbere y’akanama nkemurampaka ku italiki ya 20 Mata 2022 kari kagizwe na Simon Cowell hamwe na Howie Mandel tutirengagije Kindsay Ell na Kardinal Offishall, imbere y’abakemurampaka bose Esther hamwe na Ezekiel babashije kwemeza buri umwe wari uraho.

Aba bana bombi mbere yo kuririmba bagaragaje ibyishimo bidasanzwe n’akanyamuneza gakomeye bituma abantu batangira kubishimira kuburyo bukomeye.

Mbere yo kuririmba aba bana babanje kuganira inkuru y’ubuzuma bwabo ivuga uburyo batarezwe na mama wabo ariwe Julie Mutesasira n’ubundi usanzwe uba mu gihugu cya Canada.

Aba bana bavuze inkuru ya mama wabo bavuga ko kuba muri Uganda byamunaniye kubera aryamana nabo bahuje igitsina ndetse ngo papa wabo ni umuvugabutumwa.

Ezekiel na Esther baririmbye indirimbo y’umuhanzi Jordin Sparks
yitwa "No Air" bituma iyi ndirimbo ihagurutsa n’abari mu kanama nkemurampaka.

Iri rushanwa rya Canada Got Talent rirazwi ku isi hose ndetse ritambuka kuri televiziyo zisaga 194 hirya no hino ku isi ndetse ryanashinzwe na Simon Cowell kugeza ubu Kandi iri rushanwa rifite igihembo cya Guinness world Record kubera gukurikirwa n’imbaga nyamwinshi ku isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO