FBI yateye amatako Kwa Donald Trump iramusaka karahava ese byagenze gute!?

Uwahoze ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika ariwe Donald Trump yashinje abakozi ba FBI gutera urugo rwe bakarusaka.

Uyu mugabo yatangaje ko urugo rwe rwasatswe na FBI ari uruherereye muri muri Palm Beach, ho muri Leta ya Florida.

Bivugwa ko ku wa Mbere tariki 8 Kanama 2022, aribwo bamwe mu bakozi ba FBI binjiraga muri iyi nzu bagafungura isanduku abikamo inyandiko zitandukanye.

Amakuru yemeza ko uku gusaka gufitanye isano n’uburyo Trump yafataga inyandiko za Leta,ndetse biracyekwa ko hari inyandiko za Leta uyu mugabo yajyanye iwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO