FERWAFA imaze gushyira hanze urutonde rw’abagomba guhatanira gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gutangaza urutonde rw’abagomba guhatanira umwanya wo gutoza ikipe y’igihugu y’U Rwanda ’Amavubi’.

Uru urutonde kandi rurabonekaho uwitwa Stephen Constantin wanigeze gutoza iyi kipe mu myaka ihise.

Ibi bije nyuma y’aho mu minsi ishize Umutoza Mashami Vincent yabwiwe ko atazongererwa amasezerano yo gutoza iyi kipe.

Nyuma gato nibwo abatoza batandukanye batangiye kwandikira iri shyirahamwe basaba ko bashobora gutoza iyi kipe y’igihugu y’U Rwanda ’Amavubi’.

Dore abakandida bifuza gutoza Amavubi

1. Alain Giresse ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa
2.Sunday Oliseh ukomoka mu gihugu cya Nijeriya
3.Sebastian Migne ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa
4.Tony Hernandez ukomoka mu gihugu cya Esipanye
5.Gabriel Alegandro Burstein ukomoka mu gihugu cya Argentine
6.Hossam Mohamed El Badry ukomoka mu gihugu cya Misiri
7.Ivan Hasek ukomoka muri Repubulika ya Czech
8.Arena Gugliermo ukomoka mu gihugu cy’Ubusuwisi
9.Stephane Constantine ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza
10.Noel Tossi ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO