FIFA yagiriye inama amakipe yo mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyikirije amakipe ya hano mu Rwanda, imyanzuro y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA aherutse guha abanyamuryango bayo, bagomba gukurikiza muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibi bije nyuma yuko amakipe ari kugenda ahagarika amasezerano afitanye n’abakinnyi bayo muri ibi bihe batari gukora cyangwa ngo bakine babone amafaranga yo guhemba abakinnyi.

Muri ayo mabwiriza, arimo amasezerano abakinnyi bagiranye n’amakipe yabo agena igihe azarangirira, aho FIFA ivuga ko umukinnyi wese ufitanye amasezerano n’ikipe runaka ayo masezerano agomba kurangira aruko shampiyona irangiye.

Impamvu: Kubagezaho impinduka n’amabwiriza bya FIFA mu rwego rw’amategeko bigamije guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID•19.
Madamu/ Bwana Muyobozi
Nizeye ko mwe n’imiryango yanyu mumeze neza. Mbere na mbere mbanje kubashimira ubufatanye mukomeje kugaragaza mu buryo bunyuranye muri ibi bibe bitoroshye turimo bibayebo bwa mateka mu mateka y’umupira w’ amaguru ku isi.

Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbagezeho impinduka n’amabwiriza by’lshyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA) mu rwego rw’amategeko ndetse n ‘inama twagiriwe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Nyuma yo kubona ingaruka iki cyorezo gikomeje gutera nzego zose z’umupira w’amaguru ku isi, FIFA yashyizeho amabwiriza n’umurongo mugari tugomba kugenderwaho nk’abanyamuryango bayo na FERWAFA irimo mu rwego rwo kubafasha gubangana n ‘ingaruka z’iki cyorezo cyane cyane mu birebana n’ amasezerano abakinnyi(PIayers contracts) ndetse n ‘ihererekanya ry’abakinnyi risanzwe riba mu bihe byagenwe(Transfer windows).

Akanama kihariye kashyiriweho gusesengura iki kibazo no kugishakira umuti kayobowe na Visi Perezida wa FIFA Bwana Vittorio Montagliani usanzwe unayohora akanama k’abafatanyabikorwa ba FIFA(Stakeholders komittee) afatanyije n ‘abakozi ba FIFA, abagize Impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku migabane harimo na CAF, Amashyirahamwe y’ umupira w’amaguru, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi,..kashyizeho amahame n’amabwiriza akwiye kugenderwaho muri ibi bihe aya mahame n’amabwiriza byemejwe na komite nyobozi ya FIFA ku wa 06 mata 2020.

1. UMURONGO NGENDERWAHO WA FIFA UKWIYE GUKURIKIZWA Ku ISI HOSE
1.a Ibirebana n ‘igihe amasezerano atangirira n’igihe arangirira

Ubusanzwe umwaka w’imikino (season) usobanurwa nk’igihe gitangira ku itariki umukino wa mbere mu marushanwa azwi ukiniweho kikarangira ku itariki umukino wa nyuma mu marushanwa azwi ukiniweho.

Gusa, bitewe n’ingamba zafashwe zirimo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bigatuma amarushanwa aba abaye ahagaritswe birashoboka ko umwaka w’imikino ushobora kurangira mu matariki yigiye imbere ugereranyije n’igihe cyari cyarateganyijwe.

Mu rwego rero rwo gusigasira ubusugire bw’amarushanwa yacu no gushimangira intumbero abagirana amasezerano(umukinnyi n ‘ikipe) baba bagamije ariyo kuba umukinnyi akinira mu mwaka w’imikino akayifasha kugera ku ntego zayo biyemeje uretse igihe umukinnyi atijwe cyangwa aguzwe hagati mu mwaka W’imikino nk’uko biteganywa n’izindi ngingo z’amategeko agenga ihererekanya ry’abakinnyi, FIFA yatugiriye inama zikurikira kuri iyi ngingo tubasaba kubahiriza:

Amasezerano yagombaga kurangirana n’uyu mwaka W’imikino bikwiye kumvikana ko azarangira ku itariki umwaka w’imikino uzarangiriraho hagendewe ku mpinduka zishobora kuba mu ngengabihe y’amarushanwa yari yarateguwe .

Ku bakinnyi bari mu gihe cyo gusoza amasezerano yabo bakaba baramaze cyangwa bateganya kumvikana nandi makipe, amasezerano yabo mashya akwiye gutangira kugira agaciro uhereye igihe umwaka w’imikino utaha uzatangirira

1.b. Ingaruka ku iyubahirizwa ry’amasezerano ariho ubu:

Icyorezo Cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw’amakipe bitewe ahanini n’uko nta mikino icyemerewe gukinwa muri iki gihe. umupira wamaguru kimwe n’izindi nzego zose z’ubukungu dukwiye gushakira hamwe ibisubizo mu rwego rwo kurinda akazi (job protection) ndetse no gushaka igisubizo kibereye hagati y’abakinnyi n’amakipe bakorera

Tuzi neza ko iki cyorezo gishobora kugira ingaruka ku iyubahirizwa ry’amasezerano asanzwe hagati y’abakinnyi n’amakipe ku mpande zombi mu bijyanye n ‘umushahara n’ibindi bisanzwe bigenerwa abakinnyi. Ni muri urwo rwego tugendeye ku nama FIFA yatugiriye tubashishikariza kwegera abakinnyi muri iki gihe mukumvikana hagamijwe kurebera hamwe umuti ukwiye ku mpande zombi hibandwa mu kureba niba imishahara cyangwa ibindi abakinnyi basanzwe bahabwa bashobora kuzabihabwa mu gihe kizaza cyangwa se bikagabanywa.

Kuri iyi turabamenyesha ko FIFA yashimangiye ko abazananirwa kumvikana bikaba ngombwa ko impaka zabo zikemurwa n’inzego nkemurampaka zayo, mu gufata ikemezo hazasuzumwa ibi bikurikira:

Gusuzuma niba harabayeho ubushake ku ruhande rw’ikipe mu kugerageza kumvikana n’abakinnyi
Gusuzuma ingaruka zihariye ikipe yagize kutxra icyorezo
Gusuzuma niba impinduka zabayeho mu masezerano nta ruhande rubogamiyeho (Proportionality principle)
Kureba ibyo umukinnyi yinjiza (net income) hakurikijwe impinduka zabaye mu masezerano
Gusuzuma niba abakinnyi bose barafashwe kimwe

Tugendeye ku birnaze kuvugwa haruguru turabasaba kwibyitwararika mukagaragaza ubufatanye bugamije gushakira hamwe umuti ibi bibazo mu bwumvikane mu rwego rwo kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora kuzabaho bitewe n’uburyo tuzaba twitwaye muri ibi bihe turimo bitoroheye buri wese.

1.c Ingaruka ku bihe byagenwe amakipe yemewe guhererekanyamo abakinnyi (Transfer windows)

Ubusanzwe ibihe byemewe mu gihe cy’umwaka w’imikino amakipe ashobora kwandikisha cyangwa kurekura abakinnyi (trasnfer windows) byinjizwa mu ikoranabuhanga rya FIFA rizwi rya TMS nibura amezi 12 mbere y’uko bigera, Ibi bikaba bivuze ko amashyirahamwe rrwnshi harimo na FERWAFA yari yaramaze kuzuza ibi bihe muri TMS ariko kubera ingaruka zagarustweho haruguru iki cyorezo kizagira ku ngengabihe z’ amarushanwa, FIFA yemeye ko amashyirahamwe yernerewe kuyahindura hashingiwe ku ngengabihe nshya
zizaba.

Kuri lyi ngingo, FERWAFA izakomeza gukorana bya hafi na FIFA mu rwego rwo gushaka amatariki akwiye tuzabatangariza tugendeye ku mpinduka zizaba zabaye ku ngengabihe y’ amarushanwa yacu.

l.d. Ingengabihe y’amarushanwa mpuzamahanga

Ku birebana n’ingengabihe z’imikino y’amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na FIFA hamwe n’izindi mpuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku migabane yose, FIFA yafashe imyanzuro ikurikira:
Imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2022 yari ateganyijwe Kamena uyu mwaka yarasubitwe;
Ibiganiro bizakomeza hamwe n’amashyirahamwe yose bireba mu rwego guhuza ingengabihe y ‘imikino mpuzamahanga.

Ku birebabana n’ amarushanwa ikipe y’igihugu yagombaga kwitabira, Impuzamashyirahamwe y’ umupira w’Amaguru muri Afrika(CAF) yasubitse imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika yari ateganyijwe mu kwezi gushize kwa Werurwe ndetse n’irushanwa ry’lbihugu rikinwa n ‘abakina mu gihugu imbere (CHAN 2020) ryari ritesanyijwe muri uku kwezi kwa 4. Amatariki iyi mikino n ‘aya marushanwa byimuriweho azatangazwa mu gihe kiri imbere.

2. IBYO FERWAFA ITEGANYA

Ku birebana n’amarushanwa yacu y’imbere mu Gihugu, tuzafata ikemezo cyo gusubukura imikino n’ibindi bikorwa byose byari biteganyijwe tugendeye ku nama tuzahabwa n’nzego z’lgihugu zishinzwe ubuzima. Ibyemezo byose ku ruhande rwa FERWAFA,abanyamuryango bayo ndetse n’ abandi bafatanyabikorwa bikwiye gushingira mbere na mbere ku buzima bw’abagize mugari w ‘ umupira w’ amaguru (abakinnyi ,abafana,abayobozi, abatoza etc…)

Hagati aho, turabibutsa ko ibi bihe turimo ari ibihe byo gushyira hamwe mu kurengera ubuzima bwacu n’ubw’abandi. Twamaze kumenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) amakuru yose arebana n’ingaruka z’iki cyorezo ku mupira w’amaguru rru_l Gihugu cyacu nk’uko babidusabye.

Turazirikana ingaruka iki cyorezo gikomeje kubagiraho cyane cyane zishingiye ku kuba muri uyu mwaka w’imikino nta bafatanyabikorwa b’arnarushanwa dutegura twari dufite. Tuboneyeho kubamenyesha ko iki cyorezo cyasanze twaratangiye ibiganiro n’ abafatanyabikorwa b’ingenzi kandi byari bigeze ahashimishije. Dukomeje ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye, abo mu gihugu imbere ndetse n ‘aba hanze mu rwego rwo gushakishiriza hamwe umuti wihuse mu guhangana n ‘ingaruka zubukungu iki cyorezo cyateje abanyamuryango bacu.

Mu gusoza Perezida wa Ferwafa SEKAMANA Jean Damascene yashimiye abanyamuryango ndetse anabasaba gukomeza kubahiriza amabwirizwa yashyizweho na Leta mu rwego rwo kwirinda ndetse noguhangana nicyorezo cya Covid-19.

Byasishyizweho umukono na Perezida SEKAMANA Jean Damascene

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO