FIFA Congress:Umusaza Arsene Wenger atanze ubuhamya bukomeye ku kamaro k’umupira w’amaguru bifasha benshi

Umusaza wamamaye mu ikipe ya Arsenal ndetse akayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye ariwe Arsene Wenger kuri ubu ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA atanze ubuhamya bukomeye ku kamaro k’umupira w’amaguru.
Mu nama ya FIFA iteraniye i Kigali mu ijambo rye Arsene Wenger yatangaje ko akiri muto yabwirwaga ko umupira ntacyo umaze utavamo akazi k’ingenzi icyakora yakomeje ahamya ko bitandukanye cyane kuko ibihe byhindutse.
Arsene Wenger avuga ko uyu munsi ahura n’ababyeyi benshi bamutakambira ndetse bakamusaba ko yabafasha kujyana abana babo mu irerero ry’umupira w’amaguru ndetse yakomeje avuga ko ibi ari ikimenyetso cyerekana ko umupira ari ingenzi cyane.