FIFA ivuga ko kongera gusubukura umupira vuba cyane byaba birimo ’kudashyira mu gaciro’

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) avuga ko kongera gutangira hakiri kare cyane ibikorwa by’umupira w’amaguru byaba birimo "kudashyira mu gaciro".

Nyinshi muri za shampiyona z’umupira w’amaguru zabaye zihagaritswe kubera icyorezo cya coronavirus.

Amarushanwa akomeye nka Euro 2020 n’imikino y’igikombe cya Copa America cyo ku mugabane w’Amerika y’epfo byigijwe inyuma ho umwaka umwe.

Gianni Infantino yagize ati: "Nta mukino, nta rushanwa, nta shampiyona ifite agaciro katuma ubuzima bushyirwa mu kaga n’iyo bwaba ubw’umuntu umwe gusa".

"Ni byiza kurushaho gutegerezaho gato kurusha kwishyira mu kaga".

’Ubuzima mbere ya byose’

Umupira w’amaguru uracyakomeje mu bihugu bicye ku isi, birimo u Burundi, Belarus, Nicaragua na Tajikistan.

Infantino yashimangiye ko umutekano ukwiye gushyirwa imbere y’ibindi byose.

Mu kiganiro cy’iyakure ejo ku wa gatanu n’abahagarariye amashyirahamwe 211 y’umupira w’amaguru y’abanyamuryango ba FIFA, yagize ati:
"Ibi sinzi ko nabishimangira bihagije. Icyihutirwa cyane kuri twe, mu mahame yacu, tuzakoresha mu marushanwa yacu ndetse tugashishikariza buri wese gukurikiza, ni uko ubuzima buza mbere ya byose".

"Buri wese ku isi akwiye kubisobanukirwa neza mu mutwe we".

Ku isi hakomeje ibiganiro byiga kuri ryari kandi gute uyu mwaka w’imikino wakongera gutangira.

Ikindi, mu bihugu bimwe hari ukutumvikana niba abakinnyi bakwiye gukatwa umushahara.
Infantino yagize ati: "Byaba birenze kudashyira mu gaciro guhatira amarushanwa gusubukura niba ibintu bitarimo umutekano 100%".

Uyu mukuru wa FIFA w’imyaka 50 y’amavuko yongeyeho ati:
"Niba umupira w’amaguru ushoboye kuganira mu buryo bwiza kandi buri wese akabigiramo uruhare, kandi agashyira imbere uko ibintu bimeze ku isi kurusha we ku giti cye, nizeye neza ko ejo hazaza hacu hashobora kuba heza kurusha mu gice cyacu gishize".

"Kandi tuzaba twiteguye neza kurushaho ibihe biri imbere".

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO