Facebook yafungiye amazi n’umuriro ibitangazamakuru bya Leta y’Uburusiya kuburyo nta n’urumiya bizongera kubona ruva mu bikorwa byamamaza kuri uru rubuga

Urubuga rwa Facebook rwamaze gukumira ibitangazamakuru bya Leta y’Uburusiya kuburyo bidashobora kongera kwamamaza mu buryo ubwo aribwo bwose bikoresheje uru rubuga.

Nathaniel Gleicher ushinzwe ukuriye ibikorwa by’umutekano muri Facebook, Yavuze ko ibitangazamakuru bya Leta y’Uburusiya byose bikomwe kuburyo bidashobora gushyira ubutumwa bwamamaza cyangwa se ngo bikorere amafaranga binyuze kuri Facebook.

Yagize ati" Ubu twakumiriye ibitangazamakuru bya Leta y’Uburusiya kuburyo bidashobora gushyira ubutumwa bwamamaza bishyurirwa kuri Facebook cyangwa kwamamaza ibikorwa byabo aho ariho hose ku isi."

Iki cyemezo cyije nyuma y’uko urubuga rwa Tweeter narwo rwahagaritse inkuru zamamaza zose zo mu Burusiya na Ukraine, Nyuma y’uko intambara Uburusiya bwatangije muri Ukraine imaze kwangiza byinshi.


Intambara imaze kwangiza byinshi muri Ukraine (Amafoto: AP)

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO