Facebook yahinduye izina yitwa Meta: Sobanukirwa impamvu

Facebook ni ikigo gisanzwe gicunga kikanayobora imbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane zirimo Facebook ubwayo, Facebook Messenger, Whatsapp na Instagram.

Ku wa kane dusoje nibwo Facebook yatangaje ko igiye guhindura izina ikitwa Meta kuko iki kigo ngo cyifuza kwagura ibikorwa byacyo bikarenga kuba ubucuruzi bushingiye ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Uku guhindura izina kw’iyi kompanyi byatangajwe mu nama ya komite nyobozi ya Facebook.

Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze Facebook, Bwana Mark Zuckerberg yagize ati ’’Turi mu ntangiriro zo guhanga igice gikurikira cya murandasi, ndetse ni igice gikurikira cya kompanyi yacu. ’’


Intego za Meta ziganjemo gukora ubushakashatsi, guhanga udushya no kugera kure cyane hashoboka.

Iyi Meta, iva ku ijambo Metaverse naryo riva kuri Universe isobanuye isanzure, muri make iyi Meta igiye kuba ikigo kinini cyane gikorerwamo ibintu byinshi wagereranya n’isanzure.

Mark Zuckerberg yakomeje agira ati ’’Icyerekezo cyacu ni uko mu kinyacumi cy’ubutaha, Meta izagera ku bantu basaga miliyari, igakoreshwa mu bucuruzi bubarirwa mu magana y’amamiliyari buzaba bukorerwa kuri murandasi ndetse ikazatanga akazi ku bantu basaga miliyoni hirya no hino bakora akazi ko guhanga udushya mu ikoranabuhanga.’’

Guhindura izina kwa Facebook bizatuma izina ry’impine ryayo rya FB bisobanuye FACEBOOK rihinduka MVRS bisobanuye METAVERSE.

Iyi kompanyi ihinduye izina hashize igihe gito uwahoze ari umukozi wayo Madamu Frances Haugen ayishinja kutita ku mutekano w’abakoresha uru rubuga ahubwo bakita ku nyungu z’amafaranga.

Guhindura izina kwa Facebook ntago bizagira ingaruka ku rubuga rwa Facebook rukoreshwa n’abantu basaga miliyari ebyiri na miliyoni magana inani na mirongo icyenda (2,890,000,000).

Icyahindutse ni izina gusa rya kompanyi ibarizwamo imbunga nkoranyambaga enye zikunzwe cyane zirimo, Whatsapp, Facebook ubwayo, Facebook Messenger na Instagram aho zose zari zisanzwe ziyobowe na Facebook ariko ubu yahindutse Metaverse.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO