Fally Ipupa yakeje Diamond bakoranye indirimbo Inama

Umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Fally Ipupa uri mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gufasha umuhanzi Ali kiba kumurika alubumu ye nshya yise Only one King yakeje Diamond Platnumz .

Uyu muhanzi umaze iminsi muri icyo gihugu ku munsi w’ejo ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Ali Kiba yabajijwe n’itangazamakuru imwe mu ndirimbo ze afata nkiyi bihe byose.

Yagize ati “Mu ndirimbo zanjye nakoze zose ni nziza ariko iyo bigeze ku ndirimbo Inama nakoranye n’umuhanzi wa hano iwanyu Diamond Platnmuz biba ibindi bindi kuko uretse kuba ari indirimbo nziza mu ndirimbo mfite zose n’indirimbo y’ibihe byose ku mugabane w’Afurika."

Uyu mugabo wari witabiriye igitaramo cya Ali Kiba ufatwa nka Mukeba wa Diamond Platnumz akimara kuvuga ayo magambo byateje impagarara mu bafana b’umuziki wo muri Tanzania bibaza impamvu yavuze kuriya kandi aziko yaje mu gitaramo cy’umwe mu bahanzi bahangaye na Diamond.


Diamond Platnumz na Fally Lipupa ubwo bahuriraga mu Bufaransa bagakoa indirimbo Inama

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO