Fame Lyrics by Safi Madiba

[VERSE 1]
Uko umeze uku si ibya kera
Urabizi bije vuba
Kutanyurwa biri kure nk’ukwezi
kuba nkumenye duhura
nagize impinduka
ku muvuduko ukaze
i don’t know why waranyemeje
sinzi n’uko ubikora
Mbega impinduka
wankijije imiguruko
wansubije ku murongo
uhora unshyira mu nyungu (cyane)

[CHORUS]
Izi mpinduka zose
urukundo rumbereye ubuki
uyu mutima ugukunda
sinzatuma utera nk’iyindi
Gukunda kuri wowe ni impano
ikomeye (x2)
kwiyoroshya nabyo bikubamo
niyo mpamo
ngiyi impamvu nanjye
ngukunda cyane

[VERSE 2]
Iyi love yanteye ikironda
Ibyo mburiye hirya
mbibonera hino ngatuza
nta na kimwe nakuburana sheri
niyo mpamvu tuzagerana kure
ibihe biduha guhinduka
urugendo ntirube rurerure
dore imigisha turayisangira
njye nawe biruta ubuvandimwe
iyo turi kumwe biruta umunezero
kutakuba hafi njye biramvuna
impinduka wandemeye, wankoreye
zatumye numva ubuzima ari bon

[CHORUS]
Izi mpinduka zose
urukundo rumbereye ubuki
uyu mutima ugukunda
sinzatuma utera nk’iyindi
Gukunda kuri wowe ni impano
ikomeye (x2)
kwiyoroshya nabyo bikubamo
niyo mpamo
ngiyi impamvu nanjye
ngukunda cyane

Genesisbizz

Related Articles

Pain Killer Lyrics ya Bwiza
  • 6/03/2023 saa 09:01
Selebura lyrics ya Bruce Melodie
  • 24/02/2023 saa 08:52
Nobody Lyrics ya Afrique
  • 17/02/2023 saa 08:37

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO