Faustin wifuzwaga na Rayon Sports yasinyiye Police FC

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Usengimana Faustin, yamaze gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo kwifuzwa na Rayon Sports bikarangira batumvikanye.

Uyu mukinnyi wahoze akina muri Zambia mu ikipe yitwa Buildcon Fc, yamaze gusinyira Police Fc amasezerano y’imyaka ibiri, aho azajya afata umushahara w’ibihumbi 800 ku kwezi, ndetse anahabwa Miliyoni 12 zo kumugura.

Usengimana Faustin yifuzwaga na Rayon Sports cyane kuva yagera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka, aho byanavuzwe ko bamaze kumvikana ariko ntayisinyire.

Faustin yamenyekanye cyane mu makipe atandukanye ariko cyane cyane mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, ubwo yajyaga guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

Uyu musore yakinnye mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports n’ubundi yari yaturutsemo, aza kuyivamo ajya muri APR FC, nyuma yaho asubira muri Rayon Sports, aho yavuye yerekeza muri Zambia muri Buildcon Fc aje avuyemo.

Kuva isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ryatangira muri Police Fc, Faustin abaye umukinnyi wa 4 uguzwe nyuma ya Eric Radou bakuye muri Rayon Sports, Martin Fabrice bakuye muri Kiyovu Sports ndetse na Ntwari Evode wavuye muri Mukura Victory Sports.


Usengimana Faustin wakiniraga Buildcon Fc yo muri Zambia yasinyiye Police Fc.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO