Faycal uzwi nka Kode mu muziki yinjiye muri Fashion

Ngeruka Faycal wamenyekanye nka Kode mu muziki yinjiye mu mwuga wo kujya amurika imideli ashinga Inzu y’Abanyamideli yitwa ‘Red Models Agency’ ikorera mu Bubiligi.

Faycal yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Impeta’, ‘Ese uzabyihanganira’, ‘Igikomere’, n’izindi. Ubu yinjiye no mu bikorwa by’imideli azajya afatanya n’umuziki.

Avuga ko intego ye ari uguteza imbere iby’imideli ariko agamije no kubibyazamo inyungu z’amafaranga no gufasha abifitemo iyi mpano kugirango ibabesheho.

Aganira n’ikinyamakuru cya The new times yavuze ko ibintu bijyanye n’imideli yakuze abikunda cyane ariko akajya abura umwanya wo kuba yabijyamo kubera umuziki ariwo wabaga uri kumutwara igihe kinini.

Ati “Nakuze ndi umufana ukomeye w’imideli kuko nari mfite n’inzozi zo kuzabijyamo ariko ntabwo byanyoroheraga bitewe n’umuziki gusa ubu mfite ikipe imfasha ntekereza ko iki ari igihe kiza cyo gukora ibindi nkunda.

Ntabwo ngiye kuba umunyamideli cyangwa uyihanga ahubwo nzaba ndi umuyobozi wabo cyane abanyamideli kuko tuzajya dukorana n’ibindi bigo by’aha mu Bubiligi ku buryo nuzajya ashaka abo ashyira mu mashusho y’indirimbo tuzajya tumufasha.”

Avuga ko iyi nzu ye y’imideli izibanda cyane ku bana b’Abanyafurika baba mu Bubiligi kugirango berekane impano zabo.

Ati “Aha usanga ibikorwa by’imideli biba birimo abenegihugu gusa kandi ugasanga nkatwe bo muri Afurika hari ibikorwa byinshi dukeneramo abanyamideli aya rero ni amahirwe twabashyiriyeho.”


Faycal asigaye akorera ibikorwa bye mu Bubiligi kuko ariho atuye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO