Femi One ugezweho muri Kenya yasabye Alyn Sano ko bakorana indirimbo
- by BONNA KUKU
- 15/06/2020 saa 13:12

Umunyakenyakazi Femi One ukunzwe mu ndirimbo “Utawezana” yasabye umuhanzikazi Alyn Sano ko basubiramo indirimbo ye yitwa “Kontorola” yasohoye muri uyu mwaka.
Alyn Sano yasohoye ifoto iteguza abantu ko agiye gusohora indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzikazi wo muri Kenya ugezweho muri Afurika y’Iburasirazuba byumwihariko mu ndirimbo “Utawezana.”
Mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz, Sano yavuze ko yari afite umushinga wo gukorana indirimbo na Femi One ariko we amubwira ko yakunze iriya ndirimbo amusaba ko bayisubiramo (Remix).
Iyi ndirimbo biteganyijwe ko izasohoka muri uku kwezi kwa gatandatu. Ikaba yaratunganyijwe na Producer David wo mu Rwanda.
Alyn Sano avuga ko yishimiye gukorana na Femi One
Femi One ari mu bagezweho muri Kenya