Ferwafa yahinduye amatariki y’itangira ry’imikino yo kwishyura

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahinduye amatariki imikino yo kwishyura yagombaga gutangiriraho kubera amahugurwa y’abasifuzi basifura mu cyiciro cya kabiri.

FERWAFA iherutse gutangaza ko imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri izatangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.

Ariko kubera ko kuri iyi tariki aribwo amahugurwa y’abasifuzi bo mu cyiciro cya kabiri ateganyijweho, imikino yo kwishyura yo mu cyiciro cya kabiri ikaba izatangira tariki ya 19 Gashyantare 2022 nkuko FERWAFA yabitangarije amakipe yo muri icyo cyiciro.


Itangazo Ferwafa yageneye amakipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO