Ferwafa yashyize hanze ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2020/2021 mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze ingengabihe y’amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino wa 2020/2021 mu Rwanda, aho shampiyona y’ikiciro cya mbere izatangira mu mpera y’ukwezi k’Ukwakira.

Iyi ngengabihe y’imikino irimo umwaka w’imikino wa 2019/2020 mu kiciro cya kabiri, aho cyahagharitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Imikino ya Play-Off yari isigaye, izakinwa umwe kuri umwe, nukuvuga ko nta mukino wo kwishyura uzabaho. Ikaba iteganyijwe kuba guhera tariki 2 Ukwakira kugeza ku wa 17.

Shampiyona y’abagore yo mu kiciro cya mbere ndetse n’ikiciro cya kabiri, yo iteganyijwe gutangira tariki 3 z’ukwezi ku Ukuboza 2020.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere yo izatangira tariki 30 Ukwakira hanyuma isozwe tariki 20 Gicurasi mu 2021. Mu gihe cyo kandi mu kiciro cya kabiri shampiyona izatangira tariki 31 Ukwakira isozwe tariki 29 Gicurasi 2021.

Igikombe cy’intwari gisanzwe kiba mu ntangiriro z’umwaka, kizatangira tariki 19 Mutarama gisozwe tariki ya 1 Gashyantare.

Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka utaha w’imikino cyo kizatangira hagati ya tariki 4-5 z’ukwezi kwa Gahyantare 2021 gisozwe tariki 5 Kanama 2021.

Ferwafa kandi yatanze amatariki ntarengwa yo kwandikisha abakinnyi muri iri shyirahamwe. Mu kiciro cya mbere, amakipe azatangira kubikora guhera tariki 16 Kanama bisozwe tariki 24 Ukwakira 2020. Mu gihe cyo kandi mu kiciro cya kabiri iki gikorwa kizatangira tariki 18 Mutarama 2021 gisozwe tariki 5 Gashyantare muri uwo mwaka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO