Ferwafa yashyizeho uburyo bwo kwirinda Coronavirus

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryashyizeho uburyo bwihariye bwo kwirinda icyorezo cya Corona Virusi (COVID19) kimaze guhangayikisha isi.

Icyorezo cya Coronavirusi cyatangiriye mu gihugu cy’u Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019 mu ntara ya Wuhani, aho kugeza ubu cyamaze no kugera muri bimwe mu bihugu byo ku migabane itandukanye harimo na Afurika.

Mu byo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryashyizeho bigomba gukurikizwa mu mikino itandukanye, harimo gutegeka amakipe yakiriye gushyira ku miryango y’abinjira ibikoresho byo kwifashisha mu gukaraba, kugira ngo umuntu wese winjiye ku kibuga yaba ari umufana cyangwa undi wese abanze akarabe.

Kwirinda kuramukanya, abantu bahoberana cyangwa basuhuzanya mu buryo bwo guhana ibiganza ku bafana, abakinnyi ndetse n’abatoza byakuweho mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Ibi biratangira kubahirizwa ku mikino ya shampiyona yo ku munsi wa 22, iteganyijwe kuba uyu munsi ndetse n’ejo, yewe n’indi mikino yose iteganyijwe kuba mu gihe cyose iki cyorezo kitari cyabonerwa umuti.

Nubwo harimo kwirindwa iki cyorezo hanafatwa ingamba nshya, Leta y’u Rwanda imaze iminsi itangaje ko kitari cyagera mu Rwanda, ariko ko abantu bose bagomba kwirinda ndetse no kugikumira.

Umubare w’abamaze gutangazwa ko banduye coronavirus ku mugabane w’Afurika ukomeje kwiyongera, bivugwa ko abagera kuri 37 aribo bamaze kuyandura. Algeria ni yo yugarijwe cyane, irimo abarwayi 17, igakurikirwa na Sénégal irimo abarwayi bane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO