FERWAFA yasobanuye icyo inkunga bahawe na FIFA igenewe..amakipe ntarimo

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA Francois Regis, yatangaje ko amafaranga Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku isi FIFA isanzwe ibagenera, atarayo gufasha Amakipe muri ibi bihe bya COVID-19.

Ibi bibaye nyuna yuko mu mpera z’icyumweru gishize Perezida wa FIFA Imfantino yatangaje ko amafaranga basanzwe bagenera Amashyirahamwe y’umupira w’Amaguru buri mezi atandatu ahwanye n’ibihumbi 500 by’Amadorali bagiye kuyabaha mbere kugira ngo bakomeze bafashe abanyamuryango babo kubaho muri ibi bihe, ndetse bazanabone uko basubukura ibikorwa bya siporo bateganyije.

Mu kiganiro gito Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA yagiranye na Radio 10, yavuze ko ibikorwa bari kuzayakoresha bigihari, avuga ko amakipe adakwiye kubigenderaho ngo bumve ko ari ayo kuyafasha.

Yagize ati: Nibyo koko FIFA hari amafaranga itugenera ahwanye n’ibihumbi 500. Ayo mafaranga rero ntabwo ari mashya ni amafaranga asanzwe ntanubwo ari ubwa mbere FIFA izaba iyatanze n’ibisanzwe icyahindutse gusa ni igihe bayatangiraga."

"Ubundi FIFA itanga amafaranga mu bice bitandukanye yo gufasha amashyirahamwe gukora ibyo ashinzwe hari ikiciro rero gikubiyemo amafaranga akoreshwa mu buryo busanzwe, ayo mafaranga atangwa mu bice bibiri, amwe aza mu kwezi kwa mbere andi aza mu kwezi kwa 7 Ari nayo nabonye abantu bari kwibazaho. Iyo FIFA igiye gutanga aya mafaranga irabanza ikareba ibyo mwakoze bishingiye ku iterambere ry’umupira w’Amaguru."

Francois Regis Umunyamabanga wa FERWAFA avuga ko ayo mafaranga FIFA isanzwe ibagenera, iyabaha aruko bakoze ibyo babasabye birimo cyane cyane iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu bana."

Yagize ati: "Ibikorwa bareba ni amarushwanwa y’abato, kwitabira imikino ku makipe y’abakiri bato y’ibihugu, gutegura abasifuzi, kubahugura, amahugurwa atandukanye ajyanye n’umupira w’amaguru muri rusange, yaba mu batoza, abakinnyi ndetse no mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Hari ibintu FIFA irebaho bigera mu 10 ubundi buri kimwe kikabarirwa ibihumbi 50 by’Amadorali, mu kwa Karindwi bakareba ibyo mwakoze bakabaha amafaranga."

Ukunyamabanga abajijwe niba hari icyo bashobora gufasha amakipe atandukanye bitewe nuko yahuye n’ikibazo cy’Ubukungu, Umunyamabanga wa FERWAFA Regis yavuze ko amakipe afite ubushobozi bwo kuganira yo ubwabo n’Ishyirahamwe ry’Umupira mu Rwanda bakarebera hamwe icyatuma bivana mu bucyene barimo. Yongeraho ko n’ubundi imishinga Ferwafa ifite itahagaze ari nayo mpamvu ayo mafaranga naza bazayakoresba ibyo bari kuzayakoresha.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA isanzwe igenera amafaranga atandukanye mu banyamuryango bayo, muri ayo mafaranga arimo n’ayo guteza imbere ibikorwa bya siporo mu bana atangwa kabiri mu mwaka angana n’Ibihumbi 500 by’Amadorali. aya mafaranga atangwa mu kwezi kwa Mutarama ndetse no muri Nyakanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO