Ferwafa yatesheje agaciro ubujurire bwa KNC, Etincelles igabanyirizwa ibihano

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryagumijeho ibihano ryari ryarafatiye perezida wa Gasogi United ariko ryoroshya ibyafatiwe Etincelles FC n’abakinnyi bayo.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, nibwo Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yateranye mu rwego rwo gusuzuma no gufata ibyemezo ku bujurire bwatanzwe na KNC, ndetse n’ikipe ya Etincelles FC.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yasanze kuba KAKOOZA NKURIZA Charles (KNC) ataritabye Komisiyo ku wa 29/01/2022 nyuma yo gutumizwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ariwe wajuriye, bigaragaza ko nta nyungu abona agifite kukuba yajurira, bityo iyi Komisiyo yanzura ko icyemezo cyayo kigumyeho mu ngingo zacyo zose.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yari yahanishije Perezida wa Gasogi United, KNC igihano cyo guhagarikwa imikino 8 harimo 2 isubitswe ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) nyuma yo kwemeza ko yakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC no gutesha agaciro umusifuzi Balthazar.

Ikipe ya Entincelles nayo nyuma yo kujuririra icyemezo cya Komisiyo y’imyitwarire cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga cyayo ndetse n’ikirebana no guhagarika abakinnyi bayo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino iyi kipe ya Etincelles yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko yagabanyirije ibihano Etincelles FC, aho kudakinira umukino ku kibuga cyayo ikaba yahanishijwe kuzakina umukino umwe izakurikizaho nta bafana bari ku kibuga.

Ku birebana n’ibihano byari byahawe abakinnyi bayo, iyi Komisiyo yasanze BIZIMANA Omar na UWIHOREYE Ismael barasagariye abasifuzi nk’uko binagaragara mu mashusho yafashwe ku mukino bituma igumizaho ibihano bari barafatiwe na Komisiyo y’Imyitwarire.

Mu gihe MUDEYI Souleyman yakuriweho ibihano nyuma yo kubona ko ntaho agaragara mu makosa yo gusagagarira abasifuzi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO