Ferwafa yemereye amakipe kongeramo abakinnyi 3 kubera ingaruka za Covid-19

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemereye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo kongera umubare w’abakinnyi bashyirwa ku rutonde mu mwaka w’imikino.

Uyu mwanzuro wafashwe na FERWAFA ukaba washingiwe ku mabwiriza agenga amarushanwa yo ku wa 23/11/2020 mu ngingo yayo ya 34, igika cya mbere 1 igena ko buri kipe yemerewe kwandikisha abakinnyi 30 mu gihe cy’umwaka w’imikino.

Ku bijyanye n’imyanzuro y’inama y’abagize Inteko Rusange ya FERWAFA yo ku wa 05/01/2022, yemeje ubusabe bwa bamwe mu banyamuryango bwo kongera umubare ntarengwa w’abakinnyi buri kipe yemewerewe kwandikisha bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi rikaba ryahise rimenyesha amakipe yose, ko mu gice cya kabiri cyo kongeramo abakinnyi (2nd player registration period) buri kipe yemerewe abakinnyi batatu (3) b’inyongera ku bagenwa n’itegeko ryavuzwe haruguru.

FERWAFA kandi ikaba yahise inaboneraho kumenyesha amakipe yose ko guhererekanya abakinnyi (transfer of players) bizarangira tariki ya 28 Mutarama 2022 mu gihe kwandikisha abakinnyi (Players Registration) bizarangira Tariki ya 04 Gashyantare 2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO