Filime Spider-Man: No Way Home iyoboye urutonde rwa filime zinjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2021

Igice cy’uruhererekane rwa filime ya Spider-Man iyiswe Spider-Man: No Way Home niyo imaze guca agahigo ka filime yinjije amafaranga menshi mu gihe cy’icyorezo cya covid-19 aho imaze kwinjiza asaga miliyari imwe y’amadolari ya Amerika ku rwego rw’isi.

Bitewe n’aka kayabo k’amafaranga iyi filime Spider-Man: No Way Home yinjije byatumye iba filime ya mbere yinjije agatubutse muri uyu mwaka wa 2021.

Ibyo byatumye ihita ica agahigo kari gafitwe na filime The Battle of Lake Changjin yinjije akayabo ka miliyoni 905 z’amadolari ya Amerika ku rwego rw’isi.

Filime yaherukaga kwinjiza akayabo ka miliyari y’amadolari ya Amerika yari Star Wars: The Rise of Skywalker yo mu 2019 nk’uko tubikesha imibare yakozwe na Comscore.

Aka gahigo Spider-Man: No Way Home ikoze nta yindi filime yigeze ikesa kuva mu myaka ibiri ishize isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Reba incamake ya Spider-Man: No Way Home hano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO