Filime zakunzwe cyane kugeza ubwo zisubiwemo

Ni inshuro nyinshi inganda zitunganya filime zagiye zisohora filime zigakundwa cyane kuburyo basohora ibindi bice byayo bitewe n’ubusabe bw’abantu bayikunze cyane, Gusa hari filime zagiye zikundwa kuburyo abantu basabye ko zisubirwamo bakongera kuzisubiramo bitewe n’uburyo baryohewe nazo.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri filime zakunzwe na benshi, bikaba ngombwa ko bazisubiramo. Zimwe bazisubiyemo bitewe n’uko zasohotse ikoranabuhanga rikoreshwa muri sinema rikiri hasi ku buryo amashusho atagaragaraga neza, bazisubiramo kugirango zigaragare mu mashusho akeye gusa izindi zasubiwemo bitewe n’urukundo abantu bazikunze bakifuza ko zisubirwamo.

1. Titanic 1997

Filime Titanic yakunzwe na benshi cyane ndetse ni filime imaze gusubirwamo inshuro zisaga umunani (8). Iyakunzwe na benshi cyane ni iyagaragayemo umusore witwa Jack uza gukundana na Rose yasohotse mu mwaka wa 1997.

Aba bombi bahurira mu bwato gusa bakaza gutandukanwa n’impanuka y’ubwato bakora aho bugonga ikibuye kinini cy’urubura bukarohama.

Kugeza uyu munsi hari igice cya filime bakinnye bagendeye kuri Titanic bise Titanic 2 aho Rose aba yarihebye azi ko Jack yapfiriye mu mpanuka nyamara aba yararokotse ariko bombi baraburanye, ariko n’ubundi hakiri urukundo ku mpande zombi.

Reba incamake ya filime Titanic 1997 hano

Reba incamake ya filime Titanic 2 hano

2. King Kong

King Kong ni filime yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 1933 ndetse nyuma yo gukundwa na benshi byabaye ngombwa ko isubirwamo mu mwaka wa 2005 ndetse ifite izindi filime nyinshi zakinwe bagendeye ku gitekerezo cy’iya mbere.

Iyi filime igaragaramo ingagi nini cyane iba yitwa King Kong aho abantu baba bashaka kuyisagarira bayisanze mu matware yayo, ikirwanaho ikoresheje ubushobozi buhambaye iba ifite budasanzwe nko guterura indege n’ibindi bitandukanye.

Kurikira incamake ya filime King Kong hano.

3. Robin Hood

Filime Robin Hood yakunzwe n’abantu benshi bitewe n’ubutumwa bwayo aho igaragaramo umugabo uba yiba abakire n’abarya ruswa akabiha abakene.

Bwa mbere isohoka hari mu mwaka wa 1922 ndetse nyuma yagiye isubirwamo kenshi nko mu mwaka wa 1938 hasohotse filime bise Adventure of Robin Hood ndetse no mu mwaka wa 1991 barongeye bayisubiramo bakora iyitwa Robin Hood: Prince of Thieves yakinwe na Kevin Costner.

Reba incamake ya filime Robin Hood hano.

4. The Jungle Book

Filime The Jungle Book yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 1942, isohoka iri mu buryo bw’ibishushanyo bigenda (animated cartoon) gusa nyuma mu mwaka wa 2018 iyi filime yasubiwemo ikinwa mu buryo bugezweho.

Iyi filime igaragaramo umwana muto uba witwa Mowgli uza kugirana umubano mwiza n’inyamanswa zo mu ishyamba, aho aba yararezwe n’inyamanswa akundwa nazo cyane.

Reba incamake ya filime The Jungle Book hano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO