Filime zasohotse mu 2022 udakwiye gusoza umwaka utarebye

Niba uri umukunzi wa sinema, hari filime nyinshi zasohotse uyu mwaka ushobora kuba wararebye, Gusa turagaruka ku zindi udakwiye gucikanwa nazo kuko ziri mu zakunzwe n’abantu benshi.

Mu bihe turi mu minsi mikuru isoza umwaka n’ibiruhuko, Bamwe bahitamo kwidagadura bareba filime.

Dore zimwe muri filime zakunzwe na benshi ndetse zigasohoka muri uyu mwaka wa 2022 ushobora kwihera ijisho hamwe n’abawe.

1.Black Panther



Ni filime igaruka ku bwami bw’abirabura buba buteye imbere mu ikoranabuhanga, igisirikare cyo ku rwego ruhanitse n’abantu bafite imbaraga zidasanzwe.

2.Black Adam



Ni filime igaruka ku ntwari isi iba ikeneye kugirango icungure ubwoko bw’abantu bakoreshwa ubucakara inabarinde , Igaragaramo imbaraga zidasanzwe n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

3.Avatar



Ni filime igaruka ku buzima bw’ibivajuru biba ku mubumbe witwa Pandora, gusa bitewe n’uko umwe mu mibumbe uba uriho ibinyabutabire bihumanya, biba ngombwa ko habaho kwimuka ndetse hagaragara inkuru y’urukundo hagati y’umuntu na kimwe muri ibi biremwa.

4.Babylon



Ni filime igaruka ku rugendo rw’umwimukira uva muri Cuba aje mu kazi ko gutunganya filime, ikanagaruka ku ngorane abakora uyu mwuga bagenda bahura nazo harimo uruhare rwo kwemera abatinganyi n’ibindi bitandukanye kugirango filime isohoke.

5.Puss in Boots



Ni inkuru igaruka ku njangwe iba ibayeho ubuzima bw’ubunebwe ariko ikaza gufata umwanzuro wo gushyira ibyifuzo byayo mu bikorwa nyuma yo kumenya ko hari inyenyeri ubona ukayitura ibyifuzo byawe bikaba impamo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO