Finland yadanangiye imipaka yayo kuri ba mukerarugendo bo mu Burusiya

Inkuru yamaze kuba kimomo iravuga kuva kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 30 Nzeli 2022,Finlandyafunze imipaka kuri ba mukerarugendo baturuka mu gihugu cy’Uburusiya.
Ubusanzwe Finland ni kimwe mu bihugu bituranye n’Uburusiya ndetse gifashe iki cyemezo cyo gufunga imipaka kuri ba mukerarugendo bose bakomoka muri iki gihugu.
Ntabwio ari Finland yonyine ifashe uyu mwanzuro kuko mu ntangiriro z’uku kwezi hari ibindi bihugu byafashe iki cyemezo cyo gufungira ba mukerarugedo b’Uburusiya imipaka aho muri ibyo bihugu harimo Poland, Estonia, Latvia na Lithuania.
Kugeza magingo aya Finland yafashe iki cyemezo nyuma y’uko hari uruvunganzoka rw’abaturage baturuka mu gihugu cy’Uburusiya barimo guhunga kubera umwanzuro wa Putin wo gusubiza abantu mu gisirikare kugirango bifashishwe mu ntambara igihugu cye gihaganyemo na Ukraine.
Kugeza uyu munsi abaturage b’Uburusiya bakabakaba Miliyoni 1 bamaze gukora ingendo mu bindi bihugu bigize Uburayi kubera intambara iki gihugu cyashoye kuri Ukraine.
Finland yamaze kudanangira umupaka wayo aho ba mukerarugendo b’Uburusiya batemerewe kwinjira muri iki gihugu