Fireman yasabiwe gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya Miliyoni Eshanu

Umuhanzi w’umuraperi Fireman ushinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bamwe mu bagororerwaga ku kirwa cya Iwawa yongeye kujurira ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 15 no gutanga amafaranga y’ihazabu angana na miliyoni eshanu.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 nibwo Fireman yaburanye mu rukiko rukuru rwa Gisirikare ahabwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 naho Cpl Murwanashyaka Modeste bafatanyije icyaha agirwa umwere.

Fireman yarajuriye asaba kugirwa umwere ariko n’ubushinjacyaha bujurira buvuga ko igihano yahawe ari gito ko akwiye gufungwa imyaka 15 agatanga n’ihazabu ya miliyoni eshanu.
Tariki 07 Kamena 2021 nibwo Fireman yasubiye imbere y’urukiko aburana ubujurire.

Yaburanye ku cyaha cyo gukubita Nkurikiyumukiza Vedaste ikindi yareganwagaho na Cpl Murwanashyaka Modeste bakigizweho abere.

Nkurukiyinka Vedaste ushinja Fireman kumubita anyuranya imvugo n’abatangabuhamya yitangiye.

Ibi nibyo Fireman yubakiyeho ukwiregura kwe, aho yagaragarije Urukiko ko mu nyandiko mvugo y’uwo ashinjwa gukubita ndetse n’abatangabuhamya yitangiye harimo kuvuguruzanya gukomeye, bityo ko iki gikwiye gushingirwaho agirwa umwere.

Avuga ko yakubiswe taliki ya 20 Gashyantare 2019 ariko baza gufata Fireman taliki ya 19 Ugushyingo 2019 haciyemo amezi abiri uyu muhanzi yaravuye Iwawa.

Fireman ati “None se nari igiki ku buryo nakubita umuntu nkamuvuna ukuboko njye simpanwe? Nanjye nari umugororwa erega.”

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko igihano Fireman yahawe ari gito kuko atigeze aburana yemera icyaha bityo ko akwiye gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 agatanga n’ihazabu ya miliyoni eshanu.

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro tariki 2 Nyakanga 2021

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO