Mayweather ashobora kuryozwa urupfu rw’uwari umugore we

Uwahoze ari umukunzi w’icyamamare Floyd Mayweather wakinaga imikino njya rugamba witwaga Josie Harris yasanzwe mu modoka ye yapfuye, benshi bikoma Floyd Mayweather bagiranaga intonganya za hato na hato.

Kuwa mbere n’ijoro tariki 9 Werurwe 2020, Josie Harris wari usanzwe ari umubyeyi w’abana batatu ndetse akaba yaranahoze akundana na Floyd Mayweather yasanzwe mu modoka ye yitabye mu gace ka Valencia, California.

Harris warufite imyaka 40 y’amavuko yakoraga akazi ko gukina filime, yarafitanye abana batatu na Mayweather bitwa ‘Koraun, Zion Shamaree na Jirah.’


Mayweather na Harris babyaranye abana batatu, hakiyongeraho n’undi umwe yabyaye hanze bakaba bane

Mayweather we ariko yarasanzwe afite undi mwana wa kane k’uwundi mugore, aho uyu muteramakofi yafunzwe amezi abiri mu mwaka wa 2012 azira guhohotera uwahoze ari umugore we Harris.

Icyo gihe Mayweather yahamwe n’icyaha cyo gukubita uwo bahoze bakundana ndetse banabyaranye mu gihe abana babo babiri babarebaga muri Nzeli 2010.

Icyo gih yamuhoraga ubutumwa bugufi yabonye buhishe byinshi bw’umwe mu bakinnyi bakina muri Chicago Bulls witwa CJ Watson warusanzwe aryamana na Harris nk’uko yaje kubimwemerera.

Uyu muteramakofi wahagaritse gukina imikino njya rugamba ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutsinda Conor McGregor mu mwaka wa 2017, yavuze ko niba icyo bamuhora ari uguhagarika umugore kunywa ibiyobyabwenge, no kumuca inyuma yabikoze.

Mayweather wakundanye na Harris hagati ya 1995 na 2010, Harris yavuze ko muri icyo gihe yahuraga n’ihohoterwa ryinshi cyane yakorerwaga n’uyu muteramakofi bahoze bakundana, yongeraho ko hari n’ibihe byiza byamubayeho.


Mbere y’amakimbirane yabo, urukundo rwari nta makemwa

Harris yemeza ko atarazi ibiri kuba, kuko muri icyo gihe yumvaga ariwe isoni zishe, akirenganya ko ariwe ufite amakosa, rimwe na rimwe akibaza icyo yabikoraho akakibura.

Sheriff wo muri Los Angeles yatangaje ko ibijyanye n’urupfu rwa Josie Harris byagaragaye tariki 10 Werurwe 2020, ahagana ku isaha y’i saa yine z’ijoro zo muri Amerika, aho yasanzwe ari mu modoka ye.


Josie Harris bamusanze mu modoka yitabye imana, benshi bashyira mu majwi uwahoze ari umugabo we Mayweather

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO