Producer Musuma uba mu Bufaransa agiye gutangiza umushinga wo kuzamura impano zo muri Diaspora

Umusore w’umunyarwanda Musuma Diéudonne utunganyiriza umuziki we mu nzu ye yise Mr Hood Dream Productionz mu gihugu cy’ubufaransa agiye gutangiza umushinga wo guteza imbere impano z’abana b’abanyarwanda ariko ahereye kubo muri Diaspora Nyarwanda iri ku mugabane w’uburayi.

Uyu musore yavukiye mu Rwanda mu 1988, ahava ajya mu Bufaransa mu kuhakomereza amasomo.

Avuga ko umuziki yatangiye kuwukunda akiri umwana muto yumva indirimbo z’abahanzi barimo Michael Jackson, 2pac, Notorius BIG, P Diddy.

Ati "Gukura nkunda abo bahanzi cyane abakora HipHop byatumye mfata icyemezo cyo kujya kwiga umuziki ariko nibanda ku kuntu bawutunganya."

Uyu musore yadutangarije ko nyuma yo kubona amahirwe yo kuganira n’aba producers bakomeye muri Amerika mu mwaka 2010 barimo Lex Luger wakoze indirimbo BMF ya Rick Ross na Metro Boomin wakoze zimwe mu ndirimbo za Drake na Future.

Ngo nibwo yahise abishyira mu bikorwa atangira kubyiga bya kinyamwuga maze mu mwaka wa 2015 akora indirimbo ye ya mbere y’umuraperi witwa SLY.

Ku bijyanye n’umushinga afite wo guteza imbere impano z’umuziki Nyarwanda yavuze ko ubu yamaze gutangira gukorana n’abo ku mugabane w’Iburayi ariko babarizwa mu Bufaransa akaba yifuza no kuza kwagurira umushinga we hano mu Rwanda.

Kugeza ubu ngo yifuza abahanzi baririmba injyana ya Trap kuko ariyo igezweho akaba aribo bazatangirana.

Yasoje asaba abahanzi nyarwanda gukomeza gushyira hamwe kuko biri mu bituma muzika nyarwanda ikomeza gutera imbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO